Kigali

Umugabo wiyemeje kubaho nk'imbwa yatangije Pariki idasanzwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:9/02/2025 7:32
0


Umugabo uzwi ku izina rya Toco, wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushora miliyoni 19 FRW mu kwihindura imbwa yo mu bwoko bwa Border Collie, yongeye gutungura abantu atangiza ahantu abantu bashobora kubaho nk’inyamaswa.



Iyo pariki nshya yitwa TocoTocoZoo, yafunguwe ku itariki ya 26 Mutarama, yemereye abantu kwishyura kugira ngo bambare imyambaro y’inyamaswa kandi babaho nkazo.

Abakunzi b’iyo serivisi bashobora kwishyura hafi 390,000 Frw kugira ngo bamare amasaha atatu babayeho  nk’imbwa, cyangwa bagahitamo amasaha abiri bakishyura hafi 290,000 Frw.

Kuri ubu, abantu bashobora kuba imbwa zo mu bwoko bw’Alaskan Malamute, mu gihe andi moko y’inyamaswa nka panda ateganya kuyongeramo. Nubwo bimeze bityo, Toco yavuze ko inyamaswa nto nk’injangwe zitazaboneka kuko arinto cyane ugereranyije nk’umuntu nk'uko tubikesha Daily Mail.

 Ku rubuga rwayo, TocoTocoZoo isaba abakiriya kwiyandikisha mbere y'iminsi 30 kandi ikagira ibiciro byihariye ku matsinda. 

Abakiriya bemerewe kwishyura gusa amafaranga yakiriwe mu ntoki, ariko hari icyizere ko uburyo bushya bwo kwishyura buzongerwamo vuba.

 Toco avuga ko kuva mu bwana bwe yari yarifuje kuba inyamaswa, kandi ko iyi serivisi izafasha abantu bafite inzozi nk’ize kuzikabya.





Toco wahisemo kwiberaho nk'imbwa, intego ye ayigeze kure







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND