Kigali

Raila Odinga yitabiriye isengesho ry’abagore bo mu ishyaka rya ODM mbere y'amatora ya AUC

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/02/2025 18:52
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025,abagore bo mu ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) rya Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Kenya biriwe Bomas basengera uyu mugabo ngo azatsinde amatora yo kuba Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AUC).



Odinga ufitiwe icyizere na benshi ko azatsinda, azaba ahanganye mu matora na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti, Mahmoud Youssouf na Richard Randriamandrato wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Madagascar.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Kenyan News Agency, ivuga ko Odinga nawe yitabiriye iri sengesho, aho yaje aherekejwe n’umugore we Ida Odinga hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, uwa Homa Bay Gladys Wanga, n’umudepite w’amajyaruguru ya Dagoretti, Beatrice Elachi na senateri Hamida Kibwana.

Iri sengesho ribaye nyuma y’isengesho ryabereye kuri Kakamega Church ryari rigamije gusengera Odinga ejo ku cyumweru  tariki ya 9 Gashyantare 2025.

 

Aya masengesho yatewe inkunga n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka rya ODM barimo umuyobozi w’igihugu na guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, guverineri wa Kakamega, Fernandes Barasa, umuyobozi wungirije w’ishyaka rya ODM hamwe na senateri wa Vihiga, Godfrey Osotsi na Depite Titus Khamala.

Nk’uko byemejwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ku ya 27 Mutarama 2025, amatora ya 2025 azakorwa mu byiciro bibiri.

Inama Nyobozi ya AU yatangaje ko, inteko y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu bigize uyu muryango, bazatora kandi bashyireho abakomiseri bazagenzura inshingano zitandukanye muri Komisiyo ya AU mu cyiciro cya mbere kizaba hagati ya 12-13 Gashyantare 2025.

Naho mu cyiciro cya kabiri, hazatorwa abakandida bahatanira imyanya yo hejuru y'ubuyobozi barimo umuyobozi wa AUC n'abayobozi bungirije bizaba hagati ya 15-16 Gashyantare 2025.

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, Odinga, yagaragaje icyizere cyo gutsindira umwanya w’umuyobozi wa AUC nyuma y'amezi amaze azenguruka umugabane wa Afurika yiyamamaza.

Raila yagize ati: "Twazengurutse Afurika yose, duhura n'abayobozi tunabaganiriza ku cyerekezo cyacu ku mugabane wacu, Afurika y’Abanyafurikafurika, iyi ikaba ari gahunda yanjye kandi nizeye ko nzatorerwa kuba umuyobozi wa AUC".


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND