Bwiza na DJ Toxxyk biyongereye ku rutonde rw’igitaramo Move Afrika: Kigali, gitegurwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi ku ntego yo guca ubukene bukabije, Global Citizen, kizaba kuwa 21 Gashyantare, muri BK Arena.
Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, biyongera ku muhanzi umaze gutsindira ibihembo bine bikomeye ku isi muri muzika byiswe EGOT ari byo (Emmy, Grammy, Oscar na Tony) John Legend, akaba n’umucuzi, nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Move Afrika 2025.
Uru ruhererekane rw’ibitaramo bya Move Afrika bizatangirira i Kigali mu burasirazuba bwa Afurika, bikomereze mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Bwiza na Toxxyk batangajwe mu gihe amwe mu matike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize ku isoko. Ushingiye ku makuru atangwa n’urubuga www.ticqet.rw bigaragara ko hasigaye ibyiciro bitatu gusa by’amatike kuri Internet.
Hasigaye icyiciro cy'amatike y'ibihumbi 35 Frw yiswe 'GA Lowerbowl', harimo kandi itike ya 'Silver' igura ibihumbi 70 Frw, ni mu gihe itike ya 'Gold' igura ibihumbi 110 Frw.
Ushingiye kandi ku byari byatangajwe mbere itike ya 'Gold' yaguraga ibihumbi 100 Frw yarazamuwe agirwa ibihumbi 110 Frw, itike ya 'GA Lowerbowl' yaguraga ibihumbi 30 Frw yarazamuwe ubu igura ibihumbi 35 Frw, ni mu gihe itike ya 'Silver' y’ibihumbi 70 Frw itigeze ihinduka. Ariko kandi harimo itike ya ‘Platinum’ yaguraga ibihumbi 135 Frw yashize ku isoko.
Move Afrika ni uruhererekane rw’ibitaramo bya muzika rwa mbere muri Afurika, ruyobowe n’abahanzi mpuzamahanga, rugamije guteza imbere ishoramari ry’igihe kirekire mu bukungu no guhanga imirimo mu buhanzi ku Mugabane w’AfurikA.
Ibikorwa by’umushinga Move Afrika by’uyu mwaka wa 2025, bigamije ubukangurambaga bushingiye ku baturage, buharanira iterambere rirambye n’iterambere ry’ubukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.
Hamwe n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, Global Citizen izasaba ibihugu by’Afurika kongera inkunga ihabwa ibijyanye n’ubuzima mu bihugu byabo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu by’imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima, no kugabanya ibibazo by’imari ku bihugu kugira ngo ubuzima bw’abaturage muri rusange bushimangirwe.
Amatike y’ibitaramo bya Move Afrika bizabera Kigali na Lagos yatangiye kugurishwa ku rubuga rwa moveafrika.org. Amatike y’ubuntu wayabona ufata ingamba hano Global Citizen app, changwa hano Global Citizen website. Ushobora nokohereza ubutumwa ‘I am ready to take action’ kuri nimero ya WhatsApp to +250 790 008 555.
Igitaramo cya Move Afrika cya 2025, kizubakira ku bukangurambaga n’ibikorwa by’umuryango Global Citizen byabanje muri Afurika, harimo igiheruka mu Rwanda, cyabereye kuri BK Arena muri 2023; Iserukiramuco rya Global Citizen ryahawe izina ‘Mandela 100’, ryagaragayemo Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder, na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, muri Afurika y'Epfo, muri 2018.
Hari
kandi Global Citizen Live yabereye i Lagos yagaragayemo na Davido, Femi Kuti,
na Tiwa Savage, igitaramo kikaba cyarabereye ahitwa New Afrika Shrine ya Fela
Kuti muri 2021; ndetse n'Iserukiramuco Global Citizen ryabereye i Accra muri
Ghana, aho ryagaragayemo Usher, SZA, Stormzy, na Tems ryabereye ahitwa Black
Star Square muri 2022.
Bwiza
yatangajwe nk’umuhanzi rukumbi uzataramana na John Legend mu gitaramo kizabera
muri BK Arena, ku wa 21 Gashyantare 2025
Dj Toxxyk agiye gutaramira abazitabira igitaramo cya John Legend, nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali mu 2023
John
Legend agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gihe aherutse
kwegukana igihembo cy’umuhanzi ufite album ikunzwe n’abana kizwi nka ‘Best
children’s music album’ mu bihembo bya Grammy Awards 2025
TANGA IGITECYEREZO