Kigali

Umuhanzikazi w'icyamamare mu Bwongereza yatunguranye avuga uko yigeze gusambanira ku muhanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/02/2025 12:36
0


Umuririmbyi w’Umwongereza Paloma Faith yongeye gutangaza benshi nyuma yo kuvuga ku bintu bitatu bikomeye byamuranze mu buzima bwe, birimo gukorera imibonano mpuzabitsina ku muhanda, agahinda kamuteye kwandika album n’agashya yakoze kagatungura abantu.



Ibi byose yabigarutseho mu mashusho yashyize kuri TikTok mu rwego rwo kwamamaza podcast ye nshya yise Mad, Sad and Bad, aho yasangije abakunzi be inkuru ze zihariye.

Paloma Faith w'imyaka 43 ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Only Love Can Hurt Like This" yarebwe na miliyoni 326 kuri Youtube, yavuze ko igihe yari afite imyaka 21 yahuye n’akaga ubwo yari i Seville, muri Esipanye. 

Yagize ati: "Icyo gihe nari ku muhanda, ndimo ndakora utuntu dutandukanye maze umusore mwiza arahanyura, aranyitegereza, duhuza amaso, hanyuma akanyegereza umutwe mu buryo bwo kwerekana ko atanyuzwe ariko byarangiye dukoreye imibonano mpuzabitsina aho"

Iyi nkuru yabaye kimomo, benshi bagasigara bibaza uko uwo musore yaba yabyakiriye n’uburyo Paloma yabyitwayemo.

Nk’umuhanzi, Paloma Faith yagiye yandika indirimbo zivuga ku buzima bwe bwite. Yatangaje ko icyamuteye agahinda cyane ari igihe yatandukanaga na Leyman Lahcine, umugabo we w’Umufaransa, bari bamaranye imyaka icyenda.

Iyo nkuru y’akababaro ni yo yamuhaye imbaraga zo gukora album yise The Glorification of Sadness yatuye abahuye n’ibihe bigoye mu rukundo.

Mu gusoza, Paloma Faith yagarutse ku gikorwa gikocamye yakoze igihe Oyster card, ikarita yo kwishyura ingendo mu Bwongereza, yashyirwagaho bwa mbere. 

Yakoze igikonoshwa cya papier-mâché gifite ishusho ya Oyster, maze yajya kukigereka ku mashini yo kwishyura imodoka bus akagenda atishyuye.

Ati: "Narabyiteguye, ndagenda ngeza icyo gikoresho ku mashini, umushoferi arandeba ati ‘Urimo gukora iki?’" Nyuma yo gusobanurira, umushoferi yamusabye kwishyura nk’abandi, Paloma yumva ari ibintu bitangaje cyane.

Izi nkuru uko ari eshatu zakiriwe neza n’abakunzi be, bamwe bagaseka cyane, abandi bakamushimira uburyo agira ukwishyira ahabona no kudatinya gusangiza abantu ibyaranze ubuzima bwe.

Umuhanzikazi ukomeye mu Bwongereza yatangaje uburyo yigeze gusambanira mu mihanda yo muri Espagne

REBA INDIRIMBO YA PALOMA FAITH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND