Kigali

Alikiba yavuze ko nta kimushimisha nko kwiberaho mu buzima buhendutse

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:10/02/2025 10:59
0


Umuhanzi Alikiba yavuze ko ashimishwa n'ubuzima bwe busanzwe, akaba atabona impamvu yo kubaho mu buzima bukomeye.



Alikiba yatangaje ko yishimiye ubuzima busanzwe abamo, kandi ko atabona impamvu yo kubaho ubuzima buhebuje nk'abandi bahanzi. Yavuze ko ashobora kubaho mu buryo bugaragara, ariko yishimira cyane kuba mu buzima busanzwe nka buri wese.

Alikiba yavuze ati: "Nshobora kubaho mu buzima bwa gisitari ariko nishimira ubuzima mbayemo, ubuzima busanzwe nk'uko namwe mubayeho. Simbona umwihariko wo kubaho mu buzima bwa gisitari kuko ntawuba ejo, bityo tubane mu mahoro".

Iyi mvugo y'umuhanzi igaragaza uburyo ashyigikira akanakunda ubuzima bworoshye kandi busanzwe, aho avuga ko guharanira ubuzima bw'amahoro no kubaho mu buryo bworoshye ari ingenzi. Akomeza avuga ko ibyiza byo kubaho mu mahoro no gushimira buri munsi utarateganijwe ari byo by'ingenzi kurusha kuba mu buzima bw'abakomeye.

Alikiba agaragaza ko ku muntu wese ubaho mu mahoro ari byo by'ingenzi kurusha gukurikirana ibintu bitangaje cyangwa amafaranga menshi. Yifuza ko abantu bose bamenya ko ubuzima bwiza bujyanye n'ubworoherane n'ubwiyunge hagati yabo.

Hambere uyu muhanzi yakanyujijeho, cyane cyane mu gihugu aturukamo cya Tanzania no kugeza hanze yacyo. Kugeza ubu n'ubwo atagikora cyane, ariko aracyafite urukundo rukomeye mu bantu. 

Alikiba uzwi cyane mu ndirimbo "Mwana"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND