Kigali

Umucamanza wa Amerika yahagaritse by'agateganyo Elon Musk kugera ku makuru y’imari ya Leta

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/02/2025 14:54
0


Umucamanza wa Amerika yahagaritse by'agateganyo Elon Musk kugera ku makuru y’imari ya Leta, kubera impungenge z'igihombo no kutubahiriza amategeko.



Umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ubushobozi bwa Elon Musk bwo kugera ku buryo bwo kwishyura no ku makuru y’Ikigo cy’Imari cya Leta (Treasury Department), kubera impungenge z’“igihombo gikomeye cyane”.

Iri tegeko ryaturutse ku rubanza rwashyikirijwe urukiko n’abashinjacyaha bakuru 19 bo muri Leta zitandukanye za Amerika. 

Abo bashinjacyaha bashinja Perezida Donald Trump kuba atarubahirije amategeko y’igihugu, ubwo yemereraga ishami rishinzwe gukurikirana imikorere ya Leta (Department of Government Efficiency, DOGE), riyobowe na Elon Musk, kugenzura sisitemu za mudasobwa za leta.

Nk’uko ikinyamakuru AP News kibitangaza, iri hagarikwa ryatumye DOGE ibuzwa kugera ku makuru akomeye y’imicungire y’imari ya Leta, arimo nimero za Social Security, amakuru y’amabanki y’Abanyamerika ndetse n’imiyoborere y’ubwishyu bw’ibikorwa bya Leta.

Umucamanza yasabye ko umuntu wese waba yarabonye aya makuru kuva ku itariki ya 20 Mutarama agomba guhita ayasibira. Ibihugu byatanze ikirego byagaragaje impungenge zikomeye, zivuga ko uburyo DOGE yahawe uburenganzira bwo kugenzura imicungire y’imari ya Leta bushobora gutera ibibazo bikomeye bya cybersecurite.

Nk’uko bitangazwa na ABC News, ibihugu 19 byatanze ikirego bivuga ko iyi myanzuro ya Trump inyuranyije n’amategeko kandi ishobora kugira ingaruka ku micungire y’amafaranga y’abaturage. Kubera iyo mpamvu, urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, aho hazafatwa umwanzuro wa burundu kuri iyi dosiye.

Iri hagarikwa ni intambwe ikomeye mu kugenzura uburyo DOGE ikoresha mu kugera ku makuru y’ingenzi ya Leta, kandi rishobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y'ubutegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND