Umuririmbyi Juma Jux wamamaye mu ndirimbo 'Enjoy' yakoranye na Diamond, yasezeranye mu idini ya Islam n'umukunzi we Priscilla Ajoke Ajo mu muhango uzwi nka Nikhan.
Wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025, nyuma y'igihe gishize bari mu rukundo. Juma Jux yasohoye amashusho agaragaza ko yemeranyije n'umukunzi we kubana akaramata byemewe n'Imana.
Amakuru avuga ko tariki ya 15 Gashyantare 2025, ku munsi w'abakundana, ni bwo Juma Jux azambika impeta y'urukundo umukunzi we Priscilla.
Juma Jux aherutse i Kigali, ubwo yari yitabiriye ibirori binyuranye. Uyu mugabo yanaririmbye mu gitaramo cya Giants of Africa, yahuriyemo na Diamond.
Priscilla Ojo warushinze na Juma Jux, ni umukobwa w'umukinnyi wa Filime, Iyabo Ojo uri mu bakomeye muri Nigeria.
Umuhango wa Nikah wakozwe na Juma Jux n'umukunzi we, ni amasezerano yemewe n’amategeko ya Islam hagati y’umugabo n’umugore, agamije kubahuza nk'abashakanye mu buryo bwemewe n'ubupfura bw'idini.
Nikah igira ibisabwa by'ingenzi:
Kwemeranya ku bushake bw’abashakanye – Umugabo n’umugore bagomba kuba bemeye kubana nta gahato.
Abatangabuhamya (Shahid) – Hagomba kuba hari nibura abagabo babiri cyangwa umugabo umwe n’abagore babiri bemeza ko amasezerano yabaye.
Ijambo ry’amasezerano – Uwamamaza ubukwe (Imam cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha) atangaza amasezerano, hanyuma abashakanye bakayemera mu buryo bwemewe n'idini.
Uruhushya rw’umugabo cyangwa umuyobozi we (wali) – Umugore aba agomba kugira umwishingizi (wali) umwemerera gushyingirwa.
Nikah ni umuhango ukorwa mu buryo bworoheje ariko bwubashywe, kandi wemewe imbere y’Allah n’imiryango. Nyuma ya Nikah, abageni baba bemerewe kubana nk’umugabo n’umugore.
Yavutse yitwa Juma Mussa Kitombi, atangiye urugendo rw’umuziki ahitamo gukoresha amazina ya Juma Jux. Yabonye izuba, ku wa 1 Nzeri 1989.
Ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer wihariye. Ibihangano bye byinshi yabyubakiye mu mudiho wa RnB, Bongo Flava ndetse na Afrobeats.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka "NitasubirI," "Fashion Killer," "Sugua," "Juu", "Nidhibiti" n’izindi. Kuva yashyira hanze indirimbo ‘Enjoy’ yakoranye na Diamond, yabaye ikirango cy’umuziki we kugeza n’ubu.
Ariko kandi yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Otile Brown, Joh Makini, Zuchu, Gyakie, Bien, Marioo n’abandi.
Uyu musore yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ndetse, yakunze kuvuga ko yatangiye gukora umuziki afite imyaka 16 abishishikarijwe n’inshuti ze biganaga mu mashuri yisumbuye.
Mu 2018 na 2019, uyu muraperi yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo muri EAC. Mu 2019, kandi yaririmbye mu irushanwa rya Coke Studio Africa.
Muri uriya mwaka, kandi yasohoye Album yise ‘The Love’ yakoranyeho n’abahanzi barimo: Singah, Diamond Platnumz, Nyashinski, Vanessa Mdee, G Nako, Joh Makini n’abandi.
Uyu musore kandi yavuzwe mu rukundo na Vanessa Mdee bakoranye indirimbo zinyuranye, ndetse bakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.
Juma
Jux ari kumwe n’umukunzi we Priscillah ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo
Juma
Jux yakunze kugaragaza ko yanyuzwe n’uburyo uyu mukobwa amukunda
Priscilah
asanzwe ari umukobwa w’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Nigeria
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ENJOY’ YA JUMA JUX NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO