Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yemeje ko iyi kipe yamaze gutumiza bisi nshya izajya itwara abakinnyi bayo, ikaba izagera mu Rwanda bitarenze iminsi 45.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa
Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ubwo yagarukaga ku myiteguro y’ikipe mu
mikino yo kwishyura, Brig Gen Rusanganwa yagarutse ku kibazo cy’imodoka itwara
abakinnyi b’iyi kipe. Muri rusange, APR FC yifashisha imodoka nto za ‘Toyota
Coaster’ aho kuba bisi nini yihariye nk’uko bimeze ku makipe amwe n’amwe.
Mu gusobanura iby’iyi modoka nshya, Brig Gen
Rusanganwa yavuze ko APR FC yamaze gutumiza bisi izajya ikoreshwa mu ngendo
z’ikipe, kandi ko itegerejwe mu minsi mike iri imbere.
Yagize ati: “Twamaze gutanga ibisabwa byose,
ubu dutegereje ko bisi yacu izanwa. Ntibyarenza iminsi 45, byose biterwa
n’uburyo abayizana bazihuta.”
Muri iyi minsi, APR FC iri mu rugamba rwo
guhatanira igikombe cya shampiyona, aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.
Iri gutegura umukino ukomeye uzayihuza na Kiyovu Sports FC ku munsi wa 16 wa
shampiyona, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare, kuri Kigali
Pelé Stadium.
Imodoka nshya yo kujya itwara abakinnyi ba APR FC izagera mu Rwanda bitarenze iminsi 45
TANGA IGITECYEREZO