Kigali

A$AP Twelvyy yatangaje ko A$AP Rocky yari afite imbunda y'igikinisho

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/02/2025 17:45
0


Urubanza rwa A$AP Rocky rwarakomezaga, ubwo A$AP Twelvyy yatangaga ubuhamya avuga ko imbunda igaragara mu mashusho y'urubanza ari iy'igikinisho.



Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare, habaye urubanza rwa ASAP Rocky ku cyaha cyo kurasa umuntu no gukoresha imbunda mu buryo butemewe n'amategeko. Yakomeje kuburanira mu rukiko rwa Los Angeles. Nyuma y'uko abatangabuhamya b'icyo kirego basubiye mu rukiko, abavoka ba Rocky bitabaje ASAP Twelvyy nk’umutangabuhamya.

Twelvyy yari ahari kuwa 6 Ugushyingo 2021, Relli avuga ko Rocky yamurashe nyuma y’intambara yabereye mu igaraje muri Hollywood, California. Muri icyo gihe, Twelvyy yashyigikiye ibitekerezo by’abavoka ba Rocky bashaka kwerekana ko Rocky yari afite imbunda y'igikinisho.

Twelvyy yavuze ko Rocky yari afite imbunda y'igikinisho nk'ubwirinzi, nk'uko abavoka ba Rocky babivuze. Twelvyy yabwiye abacamanza ati: "Rocky yagendaga imbunda y'igikinisho, nk'ubwirinzi bwe".

Abajijwe uburyo yamenye ko Rocky yari afite imbunda idakora (yo mu bwoko bw'imbunda bakoresha muri filime), Twelvyy yavuze ko yabonye Rocky agendana iyo mbunda iminsi nyinshi. 

Yavuze ko ubwa mbere yabibonye muri Nyakanga 2021, ubwo bari bagiye gufata amashusho mu Bronx. Yagize ati: “Yari yagiye gukorera indirimbo ahatari abantu benshi. Yari afite imbunda y'igikinisho, yari anafite ibintu byinshi bituma bisa nk'aho ari ahakorerwa filime".

Twelvyy yavuze ko Rocky yari afite imbunda y'igikinisho mbere y'uko ibyabaye hagati ya Relli bitangira. Yavuze ko Rocky atari afite umutekano uhagije kubera COVID-19, ari nayo mpamvu yakomeje kugendana iyo mbunda.

Mu ijoro rya 6 Ugushyingo 2021, Twelvyy yavuze ko we, Rocky na ASAP Illz bagiye kuganira na Relli kubera amagambo mabi yagiye avuga kuri Rocky ku mbuga nkoranyambaga. Mbere y’uko batangira kubivugaho, Twelvyy yavuze ko Relli yasunitse Rocky ari byo byatumye havuka kutumvikana by'igihe gito, hagati ya Rocky na Relli.

Twelvyy yemeje ko iyo mbunda yagaragaye mu ntoki za Rocky mu mashusho yerekana ibyabaye, itari iyanyayo. Yavuze ko atigeze abona Rocky agerageza kurasa Relli. Nyuma yo kubona Rocky afite iyo mbunda y'igikinisho, Twelvyy yavuze ko Relli yabwiye Rocky ati: "Ngaho ndashisha iyo imbundase". 

Twelvyy yakomeje avuga ko umugambi wari ukugenda kugira ngo ibintu bitagenda nabi, ariko Relli yarabakurikiye kandi akomeza amwibasira na ILLZ bari kumwe, ibi byatumye Rocky akurayo ya mbunda y'igikinisho arasa inshuro ebyiri ku butaka kugira ngo atume Relli agira ubwoba.

ASAP Rocky ahangayikishijwe n'igihano kiri imbere kingana n’imyaka 8 ashobora kuzamara afunze igihe azaba yahamwe n'icyaha cyo kurasa no gukoresha imbunda mu buryo butemewe n'amategeko.

ASAP Twelvyy yavuze ko ibyo bashinja ASAP Rocky atari byo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND