Ikipe ya Kepler VC yongeye gutsinda APR VC amaseti 3-2 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025 Saa tatu z'ijoro muri Petit Stade i Remera nyuma y'uko hari habanje kuba uw'abagore warangiye APR WVC itsinze Kepler WVC amaseti 3-1.
Umukino watangiye Kepler VC itwara iseti ya mbere ku manota 25-22. Mu iseti ya kabiri, APR VC yaje yakaniye maze iyitwara ku manota 26-24 ndetse yegukana n’iseti ya gatatu ku manota 25-22.
Kepler VC yaje mu iseti ya kane ifite imbaraga dore ko ari nayo yagombaga kuyifasha kwegukana umukino . Yahise iyitsinda APR VC iyisuzuguye cyane ku manota 25-14.
Kuko amakipe yombi yaranganyije amaseti 2-2 hahise hiyambazwa iseti ya kamarampaka 'seul'.
Kepler VC yegukanye iyi seti ku manota 15-10, ihita yegukana umukino itsinze APR VC amaseti 3-2.
APR VC yaje ishaka kwihorera dore ko n'ubundi amakipe yaherukaga guhura mu mikino y’Ubutwari yabaye mu cyumweru gishize yarangiye Kepler VC yegukanye igikombe ndetse ikaba yari yanakuyemo APR VC muri 1/2 iyitsinze amaseti 3-2.
Imikino ya shampiyona irakomeza kuri uyu Wa Gatandatu saa cyenda z’umugoroba, EAUR VC ikina na REG VC naho saa kumi n’imwe z’umugoroba, Gisagara VC ikine na Police VC, imikino yombi izaber a muri Petit Stade i Remera.
Kepler VC yongeye gutsinda APR VC
TANGA IGITECYEREZO