Umucamanza w'Amerika yasubitse gahunda ya Perezida Trump yo guhagarika abakozi ba USAID, abasubiza mu mirimo yabo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, umucamanza w'ikirenga mu Rukiko rw'Intara rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carl Nichols, yategetse ko abakozi bagera kuri 2,700 ba USAID bari barashyizwe ku kiruhuko n'ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump basubira mu mirimo yabo, asubika bimwe mu bikorwa byo guhagarika iki kigo cy'ubufasha mpuzamahanga cya Amerika.
Uyu mwanzuro w’umucamanza Nichols wafashwe nyuma y’urubanza rwari rwatanzwe n’ishyirahamwe ry'abakozi ba dipolomasi ya Amerika (American Foreign Service Association) n'ishyirahamwe ry'abakozi ba Leta (American Federation of Government Employees).
Ibi byasabiwe ku mpamvu z’uko gahunda yo gukuraho abakozi ba USAID idakurikije amategeko kandi yagaragaje impungenge ku mikoreshereze y'inkunga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryasohotse, Perezida Trump yari yaratangaje gahunda yo gutegura inkunga n’imikoreshereze itanoze mu kigo cya USAID, avuga ko kizakenerwa kugabanya abakozi n’inkunga bihita biba ngombwa.
Gahunda yo guhagarika USAID yashyizwe mu bikorwa muri Mutarama 2025, aho byari byitezwe ko habaho igabanuka mu bakozi b'iki kigo, aho basigaga abakozi batarenze 600 mu gihe bari barafite abakozi barenga 10,000 mbere y’uko Perezida Trump atangaza izi mpinduka.
Abakozi ba USAID n’abanyapolitiki benshi ntibashimiye cyane iyi gahunda yo kuyihagarika, bavuga ko byateza igihombo mu rwego rw'ubufasha mpuzamahanga no ku mishinga yo kugera ku ntego z'amahoro n'iterambere mu bihugu bitandukanye.
Byatumye habaho impaka z’uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiye gucunga ibikorwa by'ubufasha byayo mu rwego mpuzamahanga.
Ikinyamakuru Reuters kuvuga ko umucamanza Nichols yafashe umwanzuro wo gutanga igihe cyose abakozi ba USAID bari barashyizwe ku kiruhuko basubire mu mirimo yabo, akemeza ko hakiri hagamijwe kugenzura uburyo ibyo bikorwa bihuza n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa, gahunda yo guhagarika inkunga ya USAID ntirasubikwa.
Iyi ngingo y'umucamanza Nichols isubika bimwe mu bikorwa byo guhagarika USAID, ariko ikomeje gukurura ibibazo byerekana impaka zikomeye ku buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiye gucunga ibikorwa by’ubufasha mpuzamahanga no ku ngaruka z'ibyo bikorwa ku baturage bo mu bihugu bitandukanye.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO