Perezida Trump yahagaritse inkunga y'Amerika ku gihugu cya Afurika y'Epfo, ashinja guverinoma ivangura ry'amoko ku bahinzi b'abazungu.
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, Perezida Donald Trump yashyizeho itegeko rihagarika inkunga yose y’amahanga igenewe igihugu cya Afurika y’Epfo, ashingiye ku mpamvu zo guverinoma y'iki gihugu kuba yarakoze ibikorwa, asanga byabangamiye abahinzi b’abazungu, avuga ko ibyo bikorwa byari bigamije kwimakaza ivangura ry’amoko.
New York Times ivuga ko mu itegeko yashyizeho, Perezida Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika "itazatanga inkunga cyangwa ubufasha ku gihugu cya Afurika y'Epfo", akomeza avuga ko abayobozi ba Amerika bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bafashe "abaturage b'Afurika y'Epfo bahohotewe n'ivangura rishingiye ku moko."
Ibi bije nyuma y'aho Perezida Trump atangaje ko ibyo bikorwa by’urwego rwa guverinoma ya Afurika y’Epfo bihonyora uburenganzira bwa muntu mu buryo butemewe.
Perezida Trump yavuze ku rubuga rwe rwa interineti ko guverinoma ya Afurika y'Epfo iri gukora "ihonyora rikomeye ry'uburenganzira bwa muntu" kandi ko ikwiye kubihagarika.
Yavuze ko mu rwego rwo gutanga ubufasha, abayobozi b'Amerika bazakora iperereza ryimbitse ku bibazo byo kwimura abahinzi, bigakorwa hagamijwe kunoza umubano n'uburenganzira bwa muntu muri Afurika y'Epfo.
Iri tegeko ryahuriranye n'ishyirwaho ry’itegeko rya "Expropriation Bill" mu gihugu cya Afurika y'Epfo, ryashyizweho umukono na Perezida Cyril Ramaphosa mu mwaka ushize. Iri tegeko riteganya ko guverinoma yemerewe gufata ubutaka bw'abantu ku giti cyabo mu buryo budahenze kandi nta kiguzi cy'inyongera, iyo ari inyungu rusange, nyuma y'iperereza rishingiye ku mategeko.
Nyamara, bamwe mu bahinzi b’abazungu bavuga ko iri tegeko rishyira mu kaga abahinzi babo, bikaba byateye impungenge ku buryo bw'imikorere y’ubukungu.
Perezida Trump yashyizeho gahunda yihariye y’inkunga ku baturage b'Afurika y'Epfo bahuye n’iki kibazo cy’ivangura, ndetse asaba ko abasaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakwemererwa gutahuka muri Amerika nk’impunzi z’ibanze.
Ibi byagaragaje ubushake bw’igihugu cya Amerika bwo guhindura imikorere n’ubufatanye bw’ibihugu, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaturage no kurinda ibibazo by’amoko.
Iri tegeko ryasohotse mu gihe amahirwe y’imibanire myiza hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo arushaho kuba macye, cyane ko Afurika y’Epfo imaze igihe ikorana n'u Burusiya, Ubushinwa, na Irani.
Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu bitandukanye, ndetse no ku buryo politiki y'Amerika izakomeza kubahiriza indangagaciro z’uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.
Mu by'ukuri, ibikorwa bya Perezida Trump byongeye kugaragaza uburyo Amerika igiye gukomeza kugira ingamba zikomeye mu bijyanye no guhangana n’ivangura n’akarengane, no kugerageza guhindura imibereho y’abaturage ku mugabane w’Afurika.
Ibi byose bikaba bigamije kuzahura uburenganzira bwa muntu no kurwanya ibikorwa byose byabangamira ubuzima bw’abaturage ba Afurika y'Epfo.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO