Kigali

Twabuze abadutekerereza! Kuki abakiniye u Rwanda igikombe cy’isi U17 habuzemo n’umwe uba inyenyeri?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/02/2025 18:36
0


Byari byitezweko abakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 bazaba amakiriro y’u Rwanda muri ruhago. Icyizere cyari uko bamwe muri bo bashobora kubona amakipe akomeye i Burayi n’ahandi ariko ubu benshi muri bo bicaye ku ntebe z’abasimbura mu byiciro byo hasi abandi ntawuzi irengero ryabo.



Abo bari bahanganye mu gikombe cy’isi bavuye mu bindi bihugu ubu ni abantu bakomeye cyane mu isi ya ruhago ya none, ingero ni nka Raheem Sterling wari wazonze Bayisenge Emery ubwo u Rwanda rwakinaga n’u Bwongereza muri Mexique. Uyu asigaye akina muri Arsenal mu Bwongereza ndetse yakiniye Manchester City, Liverpool na Chelsea.

Umwaka wa 2011 ni umwaka abakunzi ba ruhago mu Rwanda batazibagirwa ubwo ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu yitabiraga irushanwa ryayo rya mbere rikomeye “Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17”.

Ubwo bitabiraga igikombe cy'Isi, byafashwe nk’intangiriro z’ibyiza by’ahazaza haba mu kugaragara kw’abakinnyi b’u Rwanda bakarambagizwa n’amakipe akomeye ku Isi no kugira ikipe nkuru y’Amavubi ikomeye.

Ibyo benshi bari biteze si ko byagenze kuko muri aba bari bitezweho kubengukwa n’amakipe akomeye, ababashije kugera kure barimo myugariro Bayisenge Emery, Usengimana Faustin ndetse n’abandi nta kinyuranyo twavuga bakoze nk’abakinnyi bakinnye igikombe cy’isi ndetse bakanazonga ibihugu bikomeye birimo u Bwongereza.

Mu bindi bihugu bamwe mu bitabiriye iki gikombe mu 2011 bakomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye ku Isi ndetse abandi bayagezemo baba inyenyeri ku isi. 

Usibye Raheem Sterling wamamaye mu makipe nka Arsenal, Man City na Liverpoor, hari nka Nathaniel Chalobah na Kurt Zouma bakanyujijeho muri Chelsea, Aymeric Laporte wamamaye muri Man City n’andi makipe, Nathan Redmond n’abandi.

Impano zari zitezweho kuzamurikira u Rwanda mu mupira w'amaguru byarangiye zigiye nka nyomberi nyuma yo kudakurikiranwa

Jean Marie Rusingizandekwe wari waraje gukinira u Rwanda mu gikombe cy'isi ntawuzi irengero rye

Emery Bayisenge wari kapiteni wabo ubwo bajyaga mu gikombe cy’isi muri 2011 mu kiganiro yagiranye na Aime Niyibizi Empire yashimangiye ko n’ubwo bari bahagarariye igihugu, batitaweho nk’uko abandi bakinnyi byagenze cyane.

Yavuze ko abo mu bindi bihugu bazanaga abashinzwe gucuruza abakinnyi mu makipe akomeye bakareba uburyo bakina, ibyo bikaba ari byo byafashije abo bakinnyi bakomoka mu bindi bihugu.

Emery Bayisenge yanavuze ko bagize ikibazo cyo kubura ababatekerereza cyane ko ubwo bari mu myiteguro yo gutangira gukina igikombe cy’isi, hari abakinnyi babengutswe na Kaminuza imwe yo muri USA, ariko ibyo bakaba barayobewe iyo byarangiriye cyane ko nabo ubwabo bari abana ntacyo bashoboye kwibariza.

Emery Bayisenge yagize ati: “Biri mu bintu bimbabaza cyane kuko umuntu uzi kiriya kiragano iyo agereranyije n’iki gihe uko abari bakigize bameze biramubabaza kandi nanjye birambabaza cyane.

“Ni byo twari twarateguwe neza kuko nta kintu na kimwe nanenga ko twabuze mu bantu twabaga muri Academy ya FERWAFA kuko sinatinya kuvuga ko twategurwaga ku rwego rwa za Academy zo ku mugabane w’Iburayi. 

Twasuraga Academy z’Iburayi kandi twasangaga hafi ya zose tubayeho kimwe kuko twabaga ahantu heza, ndetse tunakinira ku bibuga byiza, tunafite abatoza beza cyane ndetse n’abakinnyi twari dufite impano. Navuga ko byatangiye kuba bibi ubwo hatangiraga imikino y’abatarengeje imyaka 17. Icyo gihe umutoza yahamagaye abakinnyi azifashisha.

Ubwo abatarahamagawe icyo gihe navuga ko umupira wabo wahise urangirira ahongaho kubera kwangirika mu mitekerereze kubera ko abo twabanaga muri Academy ya FERWAFA buri wese yari azi ko azakina igikombe cya Africa cyabereye mu Rwanda ubwo bamwe batungurwa no kutagikina.

Emery Bayisenge yavuze ko icyiciro cya mbere cyari kuzabyarira u Rwanda abakinnyi beza ari impano zidasanzwe zakinaga muri Academy ya FERWAFA ariko ntibaze gutoranywa mu bagombaga gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyakiniwe mu Rwanda mu 2010, cyane ko abo batanabonye umwanya wo kwigaragaza ngo amakipe ababone abagure.

Uretse kuba abatarabashije gukina igikombe cya Africa umupira wabo warahise urangirira aho, abagikinnye nabo bikarangira banakinnye igikombe cy’isi nabo ntabwo bahiriwe n’urugendo rwo gukina ruhago nk’uko babitekerezaga cyane ko bamwe batanarenze amakipe yo mu Rwanda, abayarenze nabo ntibakine ku rwego rushimishije.

Emery Bayisenge yakomeje agira ati “Abakiniye u Rwanda barabaga i Burayi bo ntabwo nabimenya ariko hari nka Mugabo Alfred duheruka akina muri Arsenal mu bato, Kabanda Bonfils we twavuye mu gikombe cy’isi ahita ajya muri AS Nansy yakinaga icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Abakinaga mu Rwanda navuga ko intege zacitse nyuma y’igikombe cy’isi kandi ari bwo navuga ko byari bikwiye kuba byiza kurushaho. Twarangije gukina igikombe cy’isi mu mitwe yacu twumva ko tuzajya mu makipe y’Iburayi. Bakidutegura gukina igikombe cy’isi hari amakipe yatwifuzaga. 

Nibuka ko turi Muri America hari kaminuza imwe yaje iravuga ngo abakinnyi bari hafi kurangiza amashuri yabo, bashaka kubera ko kaminuza zose zo muri USA twakinnye imikino ya gicuti twarazitsinze baratungurwa. N’ubwo iyo kaninuza yavuze ko hari abo ishaka muri twe ntabwo tuzi iyo byarangiriye.

Yashimangiye ko habuze ubatekerereza. Ati: "Navuga ko twabuze abadutekerereza kuko njye n’ubwo nari kapiteni hari aho ntageraga kuko twari abana bato cyane ko ntabwo nari kubona ubushobozi bwo kubaza uwari uduhagarariye impamvu ibintu bitakunze.

Navuga ko iyo tuza kugira abantu badutekerereza bakareba icyo kudufasha kugira ngo tugume gutanga n’umusaruro nyuma y’igikombe cy’isi ni bwo navuga ko ibintu byari kuba bishimishije ariko abo bantu ntababayeho, kandi iyo baza kubaho mu bakinnyi twari kumwe ntihari kubura nka batandatu cyangwa barindwi bari gukina ku rwego rushimishije. 

ABAKINNYI BAHAGARARIYE U RWANDA MU GIKOMBE CY’ISI U17

ABAZAMU

1. Nzarora Marcel

2. Ntalibi Stiven

3. Kabes Hategikimana

BA MYUGARIRO

4. Michel Rusheshangoga

5. Célestin Ndayishimiye

6. Eugene Habyarimana

7. Emery Bayisenge

8. Faustin Usengimana

9. Ndatimana Robert

ABAKINA MU KIBUGA HAGATI

10. Kabanda Bonfils

11. Jean Marie Rusingizandekwe

12. Charles Tibingana

14. Justin Mico

15. Sulaiman Kakira

16. Janvier Benedata

ABASATIRA IZAMU

17. Ibrahim Itangishaka

18. Farouk Saifi Ruhinda Sejuuko Ssentongo

19. Eric Nsabimana

20. Turatsinze Héritier

Muri aba bakinnyi bari bitezwe kuba inyenyeri z’u Rwanda mu mupira w’amaguru bose bavutse mu 1994 na 1995 bivuze ko abafite imyaka myinshi ari abafite 30 kugeza ubu. 

Mu bakinnyi 20 hafi ya bose banamaze kureka umupira kuko abagikina kugeza ubu ni Ntaribi Steven, Emery Bayisenge, Usengimana Faustin, Benedata Janvier, Farouk Saifi Ruhinda Sejuuko Ssentongo na Eric Nsabimana Zidane ukinira Police FC.

Alfred Mugabo wanagize amahirwe yo gukinira abato ba Arsenal byarangiye umupira we uzimye ntawumenye iyo aba

Ibumoso hari kugaragara Raheem Sterling wahuriye n'abanyarwanda mu kibuga mu gikombe cy'isi cya U17 ariko mu gihe abanyarwanda nta n'umwe wakinnye ku rwego ruhambaye, umwongereza Raheem Sterling we yarabiciye biracika mu makipe atandukanye nka Liverpool, Arsenal, Chelsea na Man City






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND