RURA
Kigali

Amerika na Ukraine mu cyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30 n’u Burusiya

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:11/03/2025 22:03
0


Amerika na Ukraine basabye agahenge k’iminsi 30 mu ntambara n’u Burusiya, banasubukura inkunga y’umutekano muri Ukraine.



Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byabereye muri Saudi Arabia kuri uyu wa Kabiri, aho hasabwe ko haba agahenge k’iminsi 30, kagomba kwemerwa n’u Burusiya kugira ngo gashyirwe mu bikorwa.

Iri tangazo rikomeye ryasohotse nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bikaze by’indege zitagira abapilote mu mujyi wa Moscou, byahitanye abantu benshi ndetse bigatera ubwoba mu baturage.

U Burusiya nabwo bwahise busubiza bugaba ibitero bikomeye mu gace ka Donetsk, aho abasivile batari bake bahasize ubuzima.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ibi biganiro, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gusubukura gahunda yo gusangira amakuru y’iperereza na Ukraine ndetse n’inkunga mu by’umutekano, yari yarahagaritswe.

Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko aya masezerano azafasha kongera ubushobozi bwa Ukraine mu guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

Nk’uko Reuters yabitangaje, Rubio yagize ati:“Twizeye ko u Burusiya buzashyigikira iki cyifuzo cy’agahenge kugira ngo habeho amahoro arambye mu karere. Niba bigeragejwe neza, iki gikorwa kizagira uruhare rukomeye mu guhosha intambara imaze igihe kinini.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashimiye inkunga ikomeye y’abaturage ba Amerika, Perezida Trump na Kongere ya Amerika mu rugamba rwo gushaka amahoro arambye. Yagize ati:

Ati“Turashimira cyane inkunga y’abaturage ba Amerika, Perezida Trump na Kongere ya Amerika mu rugendo rwacu rwo kugera ku mahoro.”

Nubwo u Burusiya butaratanga igitekerezo cyabwo kuri ubu busabe bw'agahenge, hari icyizere cy’uko buzabyemera kugira ngo habeho ibiganiro byimbitse bigamije amahoro arambye mu karere. 

Ibihugu byinshi by’i Burayi nabyo byagaragaje ubushake bwo gushyigikira iki gikorwa cyo gushaka amahoro, bikizeza ko bizakomeza kuba hafi mu biganiro bigamije umutekano w’akarere.

Mu gihe isi yose ikomeje gukurikiranira hafi iby’aya masezerano, hari icyizere ko intambwe ya mbere izaba ikomeye mu guhosha amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya Ukraine n’u Burusiya.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND