Kigali

U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bitanga ibizamini bikomeye

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:4/02/2025 15:04
0


Igihugu cy'u Bushinwa kiyoboye urutonde rw'ibihugu biha abanyeshuri ikizamini gikomeye, kandi gisaba imbaraga nyinshi kugira ngo gikorwe.



Ku isi uburezi cyangwa uburere ni bimwe mu bintu abantu bitaho kurenza ibindi, dore ko Abanyarwanda babimenye kare bagahimba umugani w'umugenurano ugira uti: "Uburere buruta ubuvuke". Mu bihugu bitandukanye hagenda hashyirwaho uburyo bwo kurera abana babo bitewe n'iterambere babifuzamo.

Urutonde rwakozwe na World of Statistics rugaragaza bimwe mu bihugu bitanga ibizamini bitoroshye cyane ku isi, aho abanyeshuri bakeneye gukora cyane kandi kugira ubushobozi buhanitse kugira ngo babitsinde.

1.China

Ikizamini cya Gaokao ni kimwe mu bikomeye cyane ku isi. Abanyeshuri bo muri China bafite amahirwe yo kwinjira mu mashuri makuru gusa nyuma yo gutsinda neza Gaokao. Iki kizamini kigizwe n’ibice bitandukanye byibanda ku masomo y’ubumenyi, imyandikire n’imibare.

2. India 

IIT JEE (Indian Institutes of Technology Joint Entrance Examination) ni ikizamini kigamije gufasha abanyeshuri kwinjira mu mashuri akomeye y'imyuga muri India. Kirimo ibibazo by’imibare, ibinyabuzima n'ubumenyi bw'isi.

3. India

UPSC (Union Public Service Commission) ni ikizamini kizamura ubushobozi bwa buri muntu kugira ngo yinjire mu nzego z’ubuyobozi. Iki kizami ni kimwe mu bizamini bikomeye mu bihugu byinshi kandi giharanira gusuzuma ubumenyi mu bintu byinshi bitandukanye.

4. England

Mensa ni umuryango w’abantu bafite ubwenge buhanitse. Ikizamini cya Mensa kigamije gusuzuma ubushobozi bw’abantu bafite ingufu z’ubwenge mu buryo bukomeye.

5. America na Canada

Ikizamini cya GRE (Graduate Record Examinations) kigamije gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bari gutekereza ku kwiga muri za kaminuza cyangwa amashuri makuru (Master's na Doctorate). Iki kizami kigizwe n'ibibazo by’imibare, ibisubizo byanditse ndetse n’ubushobozi bwo kumva no gusesengura.

6. America na Canada

CFA (Chartered Financial Analyst) ni ikizamini gifasha abifuza gukora mu rwego rw'ishoramari. Iki kizamini kigamije gusuzuma ubushobozi mu by’imari no gucunga neza ibyerekeye amafaranga.

7. America 

CCIE (Cisco Certified Internetwork Expert) ni ikizamini gikorwa n’abashakashatsi cyangwa abakozi bo mu bijyenye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga. Abatsinda iki kizamini baba bafite ubushobozi bwo gukora muri technology yo mu rwego rwo hejuru.

8. India → Ikizamini cya GATE

GATE (Graduate Aptitude Test in Engineering) ni ikizamini gikoreshwa mu gushyira abanyeshuri mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro. Abanyeshuri benshi bakeneye gukora iki kizami kugira ngo babone amahirwe yo kwiga muri gahunda za Master's mu myuga.

9. America

USMLE (United States Medical Licensing Examination) ni ikizamini gikomeye kigamije gusuzuma ubushobozi bw’abakandida bashaka gukora mu mwuga w’ubuvuzi muri Amerika. Iki kizamini kizamura ubumenyi mu by’ubuvuzi ndetse n’ubushobozi mu gufasha abarwayi.

10. America

Ikizamini cya California Bar Exam kizamura ubumenyi mu by’amategeko, kandi ni ngombwa kubitsinda kugira ngo umuntu abone uburenganzira bwo kuba umwunganizi mu mategeko muri Leta ya California. Benshi bavuga ko ari kimwe mu bizamini bikomeye mu mateka y’amategeko.

Mu gukora ibi bizamini byose abanyeshuri bakenera kumenya byinshi no gukora cyane kugira ngo babitsinde. Ku muntu wese wifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu bumenyi, ibi bizamini bitanga uburyo bwiza bwo kugera ku nzozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND