Ubwo Arsenal yanyagiraga Manchester City ibitego 5-1, umusore w’imyaka 18 Myles Lewis-Skelly yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bashya bagomba kwitabwaho ndetse benshi bamufata nk'umukinnyi uzandika amateka akomeye muri ruhago.
Ikipe ya Mikel Arteta ikomeje kuguma mu
rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho uyu mukino wahaye abafana
bayo icyizere gikomeye.
Mu kwezi kwa Nzeri, ubwo Arsenal yari yakinnye na Manchester City, Lewis-Skelly yagaragaye mu mvururu zakurikiye umukino, aho Erling Haaland yamubajije ati: “Uri nde?”.
Icyo gihe, uyu
musore ntiyari yaranakinnye umukino n’umwe muri Premier League, ariko
ntibyamubujije kugaragaza icyizere n’ubushake bwo guhangana n’ibihangange.
Nyuma y’amezi make, Lewis-Skelly yatanze
igisubizo gikomeye. Yatsinze igitego cyafashije Arsenal gutsinda City mu mukino
utazibagirana, maze mu kwishimira igitego, akora uburyo bukorwa na Haaland mu
kwishyimira igitego “meditation celebration”, ibintu byashimishije
abafana ba Arsenal ndetse bikaba bisa nk’ubutumwa bugenewe rutahizamu wa City.
Myles Lewis-Skelly yagaragaye nk’umukinnyi
wifitiye icyizere gikomeye ndetse udatinya guhangana n’amazina akomeye. Theo
Walcott, wahoze akinira Arsenal, yavuze ko “Uyu mwana afite icyizere gihanitse. Ntatinya na
gato Haaland, aragaragaza ubushake budasanzwe.”
Uyu mukino wabaye igisubizo gikomeye ku ikipe ya Arsenal, cyane ko Mikel Arteta yari akeneye intsinzi kugira ngo agume mu rugamba rwo guhatanira igikombe.
Ikipe ye ubu imaze imikino 14 idatsindwa muri
shampiyona, kandi iyi ntsinzi yatanze ikimenyetso cy’uko bashobora gukomeza
guhatana na Liverpool iyoboye urutonde.
Ntabwo Lewis-Skelly ari we wenyine wigaragaje
muri uyu mukino. Undi mukinnyi muto Ethan Nwaneri yatsinze igitego cya nyuma
cy’umukino, yuzuza intsinzi idasanzwe ya Arsenal.
Mikel Arteta yavuze ati: “Aba basore b’imyaka 18
bafite icyizere n’ubushake bwo gutsinda. Myles yagaragaje ubushobozi bwe, Ethan
na we agaragaza ko afite ejo hazaza heza. Ibi ni iby’agaciro kuri Arsenal.”
Ku rundi ruhande, Manchester City yasaga
n’iyataye icyizere, aho nyuma y’umukino abafana ba Arsenal baririmbye “one
of our own” bagaragaza ko Myles Lewis-Skelly ari umwe mu bakinnyi
bashobora kuzaba ibyamamare muri iyi kipe.
Ikipe ya Arsenal ikomeje urugendo rwayo rwo
guhatanira igikombe, ndetse nyuma y’iyi ntsinzi, irashaka gukomeza gusatira
Liverpool. Uyu mukino ushobora kuba intangiriro y’ubutwari bwa Myles
Lewis-Skelly, umusore warwaniye icyubahiro cye akanagifata.
Myles wari uherutse gusuzugurwa na Haaland yihanangirihe ikipe akinira
Haaland wananiwe gutsinda Arsenal yatanze urwamenyo
Ethan na Myles ni abasore bato bari kuzamuka neza mu ikipe ya Arsenal
TANGA IGITECYEREZO