Kigali

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi uheruka gutandukana na Rayon Sports ashobora kuyisubiramo-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/02/2025 11:20
0


Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yatangaje ko Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa wahoze ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b'iyi kipe ashobora kuyisubiramo.



Yabitangaje nyuma y'Inama y'intekorusange idasanzwe yateranye ku Cyumweru. Twagirayezu Thaddée yavuze ko Ayabonga Lebitsa yabasezeye ababwira ko ari impamvu ze ariko kuri ubu bakaba bari kuzimubaza bityo ko n'izimara kurangira abantu babona agarutse.

Yagize ati: "Ayabonga yaradusezeye atubwira ko ari impamvu ze bwite. Turacyari kumubaza izo mpamvu ze, nizimara kurangira hari igihe mwabona agarutse kandi natanagaruka, tuzakomeza dukore ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze guhatanira kuba aba mbere".

Uyu mutoza washimwaga n'abakinnyi bijyanye n'uburyo yabafashaga mu kongera imbaraga yatandukanye n'iyi kipe mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize nyuma yuko ariwe wari ubiyisabiye. 

Aganira na InyaRwanda, yavuze ko impamvu yasabye Rayon Sports gutandukana nayo ari ukubera ibibazo by'umuryango aho umugore we yari yarakoze impanuka.

Andi makuru yavugaga ko impamvu yasabye gutandukana nayo ari ukubera ko yari yarasabye ko yakongererwa umushahara ariko akabona ubuyobozi nta kintu buri kubikoraho.

Nubwo Rayon Sports iri mu biganiro byo kuba yagarura Ayabonga Lebitsa ariko yari yamaze kubona umusimbura we ari we Hategekimana Corneille n’ubundi wahoze akorana n’umutoza Robertinho.

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND