Kigali

Geoffrey Mhando wakiniye Rayon Sports yitabye Imana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/02/2025 8:48
0


Geoffrey Mhando ukomoka mu gihugu cya Tanzania wakiniye ikipe ya Rayon Sports n'andi makipe arimo Mtibwa Sugar yitabye Imana azize uburwayi.



Uyu mugabo wari warasezeye kuri ruhago, yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 azize Malaria. Yaguye mu bitaro bya Twmeke yari amazemo iminsi imiri mbere y'uko yitaba Imana.

Rayon Sports ibinyujije mbuga nkoranyambaga zayo nayo yatangaje aya makuru aho yagize iti: "Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports watuvuyemo kuri iki Cyumweru. Ni umunya-Tanzania Aziz Barinda (Geoffrey Mhando)".

Geoffrey Mhando yakiniye iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru hagati ya 2002 na 2004 ndetse bivugwa ko yaba yarakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, dore ko yari yaranahinduye amazina aho yitwaga Aziz Barinda muri icyo gihe kandi iryo yari asanganywe mbere ari Geoffrey Mhando.

Muri icyo gihe muri Murera yakinanaga n'Abanya-Tanzania bagenzi barimo, Chachala Muya, Gwakisa Mwandambo, Efraim Makoye na Mhagama.

Usibye kuba uyu mugabo yarakiniye Rayon Sports ariko yakiniye andi makipe arimo Mtibwa Sugar y'iwabo muri Tanzania.

Geoffrey Mhando yitabye Imana nyuma y'uko yari afite irerero ry'umupira w'amaguru kuri ubu ndetse akaba yaherukaga kubona urushya rwa CAF rwo gutoza rwo ku rwego rwa B.

Biteganyijwe ko Mhando ari bushyingurwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare ahitwa Mbagala hegereye agace ka Chamazi, i Dar es Salaam.

Geoffrey Mhando wakiniye Rayon Sports yitwa Aziz Barinda yitabye Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND