Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Consolateur Iradukunda uzwi cyane nka Fiston Iradukunda, yakoze mu nganzo akumbuza ijuru abakristo bose muri rusange yifashishije indirimbo yanditswe ataravuka.
Fiston Iradukunda ni umusore w'umuhanga mu muziki, akaba atuye ndetse akorera mu Majyepfo y'Afrika. Asengera kuri (I.P.I.M) Casa Blanca, mu gihe ari mu Rwanda agasengera muri ADEPR. Yize ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi (Agriculture). Amaze gukora indirimbo ebyiri "Wambereye inshuti" na "Ibanga" yasubiyemo.
Avuga ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko yasanze ari umuhamagaro we. Ati: "[Umuziki] nawutangiye kera nkiri muto ntangira kuririmba niga muri segonderi no gukora indirimbo buhoro buhoro numva rero ari umuhamagaro nahamagawe kuva kera kandi ndabikunda".
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise "Ibanga" ifite amateka akomeye mu buzima bw'umuryango we. Ayisobanura nk'indirimbo y'amateka yanditswe kera ataravuka ndetse umubyeyi we yarayikundaga cyane. Ati: "Yabayeho ntaravuka, impamvu mvuze ko ari amateka umubyeyi wanjye (papa) yarayikundaga cyane mbere y'uko yitaba Imana".
Avuga ko iyo mpamvu ariyo yamusunikiye kuyisubiramo. Ati: "Urebye ahanini ni nacyo cyanteye kuyisubiramo no kuyibutsa abakristo bose muri rusangee cyane cyane abakijijwe hambere, kandi n'ubutumwa burimo kwibutsa no kongera gukumbuza ijuru."
Fiston Iradukunda urangamiye kugera kure hashoboka no kugeza ubutumwa bwiza mu mpera z'isi, avuga ko akunda cyane umuhanzi Israel Mbonyi. Avuga ko iyo yirebye mu ndorerwamo, asanga mu myaka 5 iri imbere azaba yarageze ku bihambaye mu muziki.
Yabwiye inyaRwanda ati: "Yego rwose, hamwe n'Ímana ntekereza ko hazaba ari heza kandi hashimishije cyane cyane ko tuzatangira kwimurira indirimbo no mu zindi ndimi harimo Igiswahiri, Icyongereza, Igiportugal n'ibindi Ímana yadukoresha".
Fiston Iradukunda yateguje indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye
Fiston Iradukunda yakoze indirimbo y'ubutumwa bukumbuza ijuru abakristo
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA FISTON IRADUKUNDA
TANGA IGITECYEREZO