Kigali

A Pass yahishuye inama yagiriwe na Mowzey Radio

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:2/02/2025 9:09
0


Umuhanzi A Pass wo muri Uganda, yibuka inama yahawe na Mowzey Radio yamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki, akaba agishimira ibyo yamugejejeho.



Benshi mu bakiri bato bagize amahirwe yo guhura na Mowzey Radio mu buryo bw’umwuga mu muziki, bafitanye inkuru zigaragaza uburyo yabafashije kugira icyerekezo mu muziki no kubaka ejo hazaza habo nk'uko bitangazwa na mbu.ug.

A Pass, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, yibuka inama ikomeye yahawe na Mowzey Radio mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika.


A Pass wari umuhanzi wagiye agaragaza impano yo kuririmba mu rurimi rw’icyongereza, avuga ko Mowzey Radio yamugiriye inama yo kugabanya gukoresha Icyongereza cyane mu ndirimbo ze. 

A Pass avuga ko Mowzey Radio yamugiriye inama yo gushyiramo amagambo menshi mu Luganda, kugira ngo yegere abafana benshi binyuze mu kuvuga ibyo bumva. 

A Pass yagize ati: “Icyo nibuka kandi kirenze kuri Mowzey Radio, ni uko yangiriye inama yo kugabanya gukoresha Icyongereza cyinshi naririmbagamo, ambwira ko nashyiramo Luganda.  Yambwiye ko uko nkomeza nkomeza kuririmbira mu cyongereza ntari kuzigera ndusha R. Kelly".

A Pass yemeza ko igihe yatangiye gukurikiza iyo nama, byamubereye ingirakamaro, ndetse ari imwe mu mpamvu zatumye ibikorwa bye mu muziki bigira impinduka nziza.

A Pass avuga ko kugabanya Icyongereza mu ndirimbo ze byamufashije kwagura umuziki we kandi bikamufasha kubona abafana mu bice bitandukanye bya Uganda, dore ko tariki 31 Mutarama 2025 yabashishe gukora igitaramo imbere y'abantu buzuye Arena.

Ayo magambo y’umuhanga Mowzey Radio yatanze, azahora mu mutima wa A Pass nk'igitekerezo cyahinduye imikorere y'uyu muhanzi akaba ageze ku rwego atashoboraga guteganya kuva agitangira umuziki.

A Pass yavuze inama Radio yamugiriye akaba azimushimira.

Nyakwigendera Mowzey Radio arashimwa na benshi barimo A Pass








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND