Kigali

Ibyo wamenya ku matike y’igitaramo ‘Amore Valentine’s Gala’ kizaririmbamo abarimo Alyn Sano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2025 15:06
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yongewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyiswe “Amore Valentine’s Gala” kigamije gufasha abakundana n’abandi kwizihiza mu buryo bwihariye Umunsi wa ‘Saint Valentin’ wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare 2025.



Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho kizaririmbamo abahanzi bakomeye barimo na Kidum ukorera umuziki muri iki gihe mu gihugu cya Kenya.

Alyn Sano atangajwe muri iki gitaramo mu gihe mu 2024 yakoze ibitaramo bikomeye, birimo cyane cyane inama zagiye zihuza abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Iki gitaramo ‘Amore Valentine’s Gala cyateguwe na Sosiyete y’umuziki ya Horn Entertainment yinjiye mu gutegura ibitaramo, inama, ibirori n’ibindi.

Ushingiye ku biciro by’amatike byatangajwe, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya macye ihagaze ibihumbi 50 Frw.

Ameza y’abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na ‘Couple’ eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa ‘Champagne’, ‘Heness’ imwe ndetse n’ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n’icyo buri umwe ashaka, ndetse n’ifunguro.

Ameza y’ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho ‘Vin Mousse’ ndetse na ‘Chivas’, ndetse n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, kandi bazahabwa n’icyo kurya,

Abazagura itike y’ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na ‘Vin Rouge’ ebyiri ku muntu ubyifuza, ndetse bazahabwa n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n’amafunguro.

Ni mu gihe uzagura itike y’ibihumbi 50 Frw, azahabwa ‘Biere’ esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin, ndetse n’amazi cyangwa se Fanta.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri gisozwe saa sita z’ijoro. Kandi hazatangwa ‘Cadeux’ ushobora guhura umukunzi wawe.

Kidum uzaririmba muri iki gihe, umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.

Uyu mugabo afite  ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.

Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Tariki 24 Gashyantare 2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

Kidumu niwe muhanzi Mukuru uzaririmba mu gitaramo ‘Amore Valentine’s Gala’
Alyn Sano yabaye umuhanzi wa Kabiri utangajwe uzaririmba muri ibi birori byo kwizihiza Saint Valentin
Alyn Sano yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Fake Gee’, ‘Head’ n’izindi 

Iki gitaramo kigiye kubera muri Camp Kigali ku nshuro ya mbere hagamijwe gufasha abakundana kwizihiza umunsi wa 'Saint Valentin'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMU SANA’ YA ALYN  SANO

">   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND