Kigali

Perezida Paul Kagame na Madamu bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2025 12:36
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari z'u Rwanda. Ambasaderi wa Maroc uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, nawe yashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Umunsi w’Intwari ni umunsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuzirikana abantu bagaragaje ubutwari mu mateka y’igihugu.

Mu Rwanda, Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare. Ni umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda, zagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, haba mu gukunda no kurengera igihugu, guharanira ukuri, ubutabera no gufasha abandi.

Ni igihe cyo gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kugaragaza ubutwari mu buzima bwa buri munsi. Inama y’Igihugu y’Intwari (CHENO) yashyize Intwari z’u Rwanda mu byiciro bitatu:

Icyiciro cy'Imanzi: Intwari zagaragaje ubutwari budasanzwe ntizigire ikindi zitinya. Muri iki cyiciro harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare Utazwi.

Icyiciro cy'Imena: Intwari zagaragaje ubutwari buhebuje mu mibereho y’igihugu. Harimo abantu nka Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w’Intebe, n’abandi bagizwe intwari.

Icyiciro cy'Ingenzi: Intwari zagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mibereho y’igihugu, ariko zitari mu byiciro bibiri bya mbere.

Uyu munsi wizihizwa binyuze mu biganiro kuri za radiyo na Televiziyo bikangurira abantu gukomeza kwigira ku ntwari. Hashyirwa kandi indabo ku rwibutso rw’Intwari.

Haba n’ibiganiro mu mashuri, insanganyamatsiko zigaragaza ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari mu buzima bwa buri munsi.

Buri mwaka haba insanganyamatsiko igamije gukangurira abantu kugira ibikorwa bigaragaza ubutwari.

Mu Rwanda, uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 31 ufite insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere".

Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Intwari zizirikanwa kuri uyu munsi ni umusirikare utazwi izina, uhagarariye ingabo zose zaguye n'izizagwa ku rugamba zirwanirira igihugu.

Hari kandi General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda wanaruguyeho ku itariki 2 Ukwakira 1990, aho ari mu cyiciro cy'Imanzi.

Hari n'abashyizwe mu cyiciro cy'Imena nk'umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Mme Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Felicité n'abanyeshuri b'i Nyange.   

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali


Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari mu rwego rwo gushima ibikorwa byaranze Intwari 

Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'imiryango Mpuzamahanga, nawe yashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND