Kigali

Ibihugu 10 bya mbere bya Afurika bifite umubare munini w’abantu banduye virusi itera SIDA

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:30/01/2025 15:13
0


Dushingiye ku mibare yagiye igaragara ko Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ikomeje kugira umubare munini w'ababana n'ubwandu bwa virusi itera SIDA ku isi, aho abantu babarirwa muri za miliyoni babana nayo.



Ni mu gihe, Leta zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse itangwa ry’amafaranga muri gahunda yihutirwa yo guhangana na SIDA no gufasha abayanduye kubona imiti igabannya ubukana mu buryo bworoshye (PEPFAR). Iyi gahunda yari igamije  gufasha mu guhangana n'ingaruka za virusi itera SIDA muri Afurika no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.


PEPFAR ni imwe mu ngamba zikomeye ku isi zafashwe mu kurwanya virusi itera SIDA, ikaba yafashaga mu kuvura abantu barenga miliyoni 20 ku isi, harimo abana barenga 550,000. Uyu mwanzuro utunguranye wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wo guhagarika iyi nkunga ushobora kugira ingaruka mbi cyane cyane ku bihugu bya Afurika aho icyorezo cya sida gikomeje kuba ikibazo gikomeye cyubuzima.

Byumwihariko, Afurika y'Epfo, igaragara nk'igihugu gifite umubare munini w'abantu banduye virusi itera SIDA muri Afurika. Mu 2023, Miliyoni 7.7 z'Abatuye iki gihugu   babana n'ubwandu.

Nubwo Afurika y'Epfo ifite umubare munini w'abantu babana na virusi itera SIDA kurusha ibindi bihugu by'Afurika, ntabwo ari yo ifite ijanisha rinini ry'abaturage babana n'ubwandu bwa virusi itera SIDA ku mugabane wa Afurika. Kugeza ubu Eswatini ni yo ifite ijanisha rinini  ry'ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Afurika ndetse no ku isi hose, aho abagera kuri 26% by'abaturage ba Eswatini babana na virusi itera SIDA.

Dore uko ibihugu by'Afurika bikurikirana mu kugira umubare munini w'abantu banduye Virusi itera Sida, nk'uko urutonde rwa www.statista.com rubigaragaza.


UmubareIguhuguUmubare w'abantu banduye Virusi itera SIDA
1South Africa7,700,000
2Mozambique2,400,000
3Nigeria1,700,000
4Uganda1,500,000
5Kenya1,400,000
6Zambia1,300,000
7Zimbabwe1,300,000
8Malawi980,000
9Ethiopia610,000
10Democratic Republic of Congo520,000







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND