Kigali

Ibya Pallaso na Alien Skin bikomeje kubura gica

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:30/01/2025 17:26
0


Abahanzi bo muri Uganda, Alien Skin na Pallaso ibyabo bikomeje gufata indi ntera, aho inzira yo kwiyunga ikomeje kubananira.



Patrick Mulwana, uzwi ku izina rya Alien Skin mu muziki, yavuze ko ari inzozi mbi za Pallaso ndetse bakomeje kugirana ibibazo bitandukanye cyane cyane byo kubangamirana mu buryo bw'umutekano. 

Alien Skin, usanzwe ayobora itsinda rya Fangone Forest, yavuze ko ari umwe mu bahanzi bashobora kugirana amakimbirane n'umuhanzi mugenzi we ariko bakabasha gukomeza umubano wabo nk'aho nta kibazo cyabaye nk'uko tubikesha mbu.ug.

Nyuma y'uko hagaragaye amakuru y’uko Pallaso yarengeje ku rwego rw'umutekano, akangiza ibinyabiziga bya Alien Skin, byabereye mu rugo rwe "Makindye", bombi nyuma bahuriye ku muhanda, ariko byagaragaye ko amakimbirane yabo yashyizwe ku ruhande, gusa nta na kimwe gikomeye cyagaragaje ko bigunze byemewe kandi bigaragarira buri wese.

Mu kiganiro cya Alien Skin yateye umugongo Pallaso, avuga ko atamutinya  gusa, ahubwo ko ari inzozi mbi zikomeye kuri  we kurusha byose. 

Ati: “Muri iyi Si uwo ndeberaho ni Satani kuko sintekereza ko hari umuntu ushobora gukora ikintu kibi kurusha Satani. Pallaso ntabwo antinya gusa, ahubwo ndi inzozi ze mbi, ndetse na bagenzi be bose. Nimutubona aho ari hose muzamenye ko hari ibibazo."

Ibi biganisha ku guhangana gukomeje kuba hagati ya Alien Skin na Pallaso mu bihe bya vuba aha, aho bashobora kwinjira mu bindi bibazo bikomeye bitewe n'uko ibintu bimeze mu muziki w'aba bahanzi, kugeza ubu bakomeje kugaragaza umubano utari mwiza ndetse  batitaye ku kuba baragiriwe inama yo kwiyunga n'abarimo  abayobozi bakuru muri iki gihugu.


Pallaso akomeje kutumvikana na mugenzi Alien Skin

Umuhanzi Alien Skin yasobanuye uburyo Pallaso akwiye kujya amutinya









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND