Kigali

Abarenga miliyoni 300 muri Afurika bagiye guhabwa amashanyarazi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:4/02/2025 11:57
0


Kugeza ubu, abantu miliyoni 600 muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara nta mashanyarazi bafite, gusa iki kibazo cyavugutiwe umuti aho hemejwe miliyari $90 zo gutanga amashanyarazi ku miryango isaga 300 bitarenze umwaka wa 2030.



Mu nama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania mu mpera za Mutarama 2025, abakuru b'ibihugu birenga kimwe cya kabiri by'Afurika biyemeje gahunda yo gushora miliyari 90 z'amadolari y'Amerika mu kongera amashanyarazi ku mugabane wose. Iyi gahunda, izwi nka "Mission 300", igamije kugeza amashanyarazi ku bantu barenga miliyoni 300 bitarenze umwaka wa 2030.

Banki y'Isi iteganya gutanga hagati ya miliyari 30 na 40 z'amadolari. mu gihe Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izatanga hagati ya miliyari 10 na 15 z'amadolari, andi mafaranga asigaye akazava mu bashoramari bigenga nk uko tubikesha York Times.

Ajay Banga, umuyobozi wa Banki y'Isi, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi cyane mu iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza, n'uburenganzira bwa muntu. Yagize ati: "Nta mashanyarazi, ntidushobora kubona imirimo, ubuvuzi, ubumenyi." Yongeyeho ko kugera ku mashanyarazi ari "ishingiro rya byose."

Nubwo hari ubushake bwa politiki, hari abantu benshi, bagaragaza gushidikanya. Bamwe banavuga ko urugero rwa Tanzania, igihugu cyakiriye iyo nama, rugaragaza ingorane n'imbogamizi zishobora kubaho muri iyi gahunda bikaba bigoranye kuba byagerwaho.

Kugeza ubu, abantu miliyoni 600 muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara nta mashanyarazi bafite. Iyi gahunda igamije kugabanya uyu mubare muri kimwe cya kabiri mu myaka itandatu iri imbere, bivuze kugeza amashanyarazi ku bantu miliyoni 25 buri mwaka.

Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, cyane cyane mu bice by'icyaro, no kuvugurura imiyoboro y'amashanyarazi isanzwe.

Nubwo hari imbogamizi, iyi gahunda ifatwa nk'intambwe ikomeye mu iterambere ry'ubukungu bwa Afurika no mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage bayo.

Imirasore y'izuba niyo izibandwaho muri ubwo mushinga

Umuyobozi wa Banki y'Isi, Ajay Banga, asanga iyi gahunda ari ingenzi cyane mu iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND