Perezida wa Kenya, William Ruto, akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatangaje ko mu masaha 48 ari imbere, hagomba kubaho inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, iziga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC kimaze igihe kigaragara nk’ikibazo gikomeye, aho imirwano hagati y’abarwanyi ba M23, yahitanye benshi abandi bakava mu byabo ndetse kugeza ubu uyu mutwe ukaba watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu ya Ruguru.
Nk'uko byatangajwe na Perezida William Ruto abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC iteganyijwe kuba hagamijwe gushaka uburyo bwo gukemura iki kibazo, mu rwego rwo kwita ku mutekano w'abaturage ndetse no guhangana n’ibibazo by’impunzi n’uburyo bwo kugarura amahoro n’umutekano mu karere hose.
Perezida William Ruto yavuze ko Umuryango wa EAC ugomba gukomeza gushyira imbaraga mu gushakira umuti urambye iki kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa DRC, ndetse ko inama ikenewe kugira ngo haboneke umuti urambye.
Ibi bije nyuma y'uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, umutwe wa M23 utangaje ko ubu ariwo uri kugenzura Umujyi wa Goma aho wasabye abaturage kurangwa n'ituze ndetse ugategeka ingabo za Leta ya DR-Congo n'abafatanyabikorwa bazo gushyikiriza intwaro zabo Monusco kandi bose bagahurira kuri Stade de l'Unite.
TANGA IGITECYEREZO