Kigali

Yaciye agahigo ko kuryamana n'abagabo 1,057 mu masaha 12

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:25/01/2025 16:39
0


Umunyamideri Bonnie Blue yaciye agahigo ko kuryamana n'abagabo 1,057 mu masaha 12, akuraho agahigo kari gasanganywe Lisa Sparxxx waryamanye n'abagabo 919 mu gihe cy'amasaha 24.



Umukinnyi w’amafilime y’abakuze, Bonnie Blue w’imyaka 25, avuga ko yaciye agahigo gashya ko kuryamana n’abagabo 1,057 mu masaha 12, akavuga ko ari “uburyo bwo gushimira abafana be”. Iki gikorwa cyabaye ku itariki ya 11 Mutarama 2025, mu nyubako iherereye mu mujyi wa London.

Yaciye agahigo ko kuryamana n'abagabo 1057 mumasaha 12

Bonnie, ubusanzwe witwa Tia Billinger yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu minsi 10, kandi icyari kimuteye impungenge ni uko abagabo bashoboraga kutabonekera rimwe. Mu mashusho yasohoye kuri YouTube, Bonnie avuga ko yari afite intego yo “gutanga ibyishimo” kandi ntiyari ashyize amafaranga imbere nk'uko tubikesha Dailymail.

Uyu munyamideli avuga ko iki gikorwa cyabaye mu buryo bw’ibyishimo, aho abagabo bari bari ku murongo bambitswe ibitambaro bibapfutse mu maso ku bw'umutekano wabo. Nubwo avuga ko “buri wese yishimye”, ibyo avuga byakuruye impaka ku byerekeye umuco n’indangagaciro z’ubuzima bw’abantu.

Lisa Sparxxx, uwahoze afatwa nk’ufite aka gahigo muri 2004 nyuma yo kuryamana n’abagabo 919 mu masaha 24, yavuze ko aka gahigo gashya ka Bonnie katemejwe n’ababigize umwuga.

Nubwo iki gikorwa gikomeje kugarukwaho cyane, Bonnie avuga ko azakomeza gukora ibyo akunda, akongeraho ko yinjiza arenga amayero 600,000 buri kwezi ku rubuga rwa OnlyFans abarizwaho.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abamushinja n’abamushyigikiye bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Lisa Sparxxx na Bonnie Blue

Yishimiye guca agahigo ko kuryamana n'abagabo 1,057 mu masaha 12






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND