Ntibisanzwe kumva umubyeyi wifuza gusenyera umwana we, kandi ubusanzwe umubyeyi agira abana be inama z'uko bakubaka rugakomera, nyamara hari ababyeyi bitwara nk'aho ibi bitabareba. Umusaza wo muri Nigeria yasabye umukazana we, guta umugabo we, akaza bakibanira, biteza impaka zikomeye, bamwe bavuga ko ari amahano kandi ko bidakwiriye.
Umugore w’imyaka 32 akaba n'umubyeyi w’abana batatu, Oluwatoyin Ibikunle, yasabye gatanya n'umugabo we, Ayodeji w'imyaka 40, bari bamaranye imyaka 15, amushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uluwatoyin kandi yanabwiye urukiko ko sebukwe yamugiriye inama yo kureka umugabo we, akaza bakibanira, bikaba bivugwa ko yamuhaye N50.000 (44,662 Frw), amusaba ko bakundana.
Nk'uko tubicyesha News Express, uyu mugore yamenyesheje urukiko ko umugabo we yamuhinduye nk'ingoma y'abaporoso, ngo kuko amukubita cyane, akamuhohotera bikabije.
Avuga ko umugabo we atuzuza inshingano ze nk'umugabo mu rugo, kandi ko ahora amutera ubwoba, akanamuhohotera bikabije. Yanavuze ko umugabo we ahungabanya umutekano we. Ati: "Sinshobora gukomeza kubyihanganira".
Ibi yabivuze ashimangira ko umugabo we, Ayodeji yamukojeje isoni kandi akamutoteza inshuro nyinshi. Yanavuze ko umugabo we yigeze kumwirukana mu rugo yitwaje kuvugurura inzu.
Yongeyeho ati: "Databukwe yangiriye inama yo kureka umugabo wanjye, kubera ibyo yankoreraga, ndetse ananyizeza kumba hafi." Yavuze ko sebukwe yamuhaye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo bakundane.
Oluwatoyin yabwiye urukiko ati: “Iby'urukundo byarashize. Ndashaka ko ari njye ngenyine urera abana banjye kugira ngo mbahe uburere bukwiye ”.
Ibi byateje impagaraga impaka z'urudaca, aho bamwe bavuga ko uyu mugore yafashe umwanzuro ukwiye. Bavuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari ryo akenshi ritera ubwicanyi hagati y'abashakanye.
Nyamara hari ababibona ukundi, bavuga ko uyu mugore adasize umugabo we kubera ibyo amushinja byo kumuhohotera, ahubwo ko ari ukubera Sebukwe dore ko ngo bari basanzwe bawubanye, banashingira ku byo uyu mugore yavuze mu rukiko ko Sebukwe yamuhaye amafaranga akamusaba ko bakundana.
Mu gusubiza, Ayodeji yahakanye ibyo aregwa, yavuze ko umugore we ari umunyamahane anongeraho ko yashyize imbere ubucuruzi bwe no kumuca inyuma kuruta umuryango, ndetse ko amusuzugura bikabije.
Yagize ati “Umugore wanjye yavuye mu rugo ajya gukodesha inzu. Nagerageje kwiyunga na we, ariko arabyanga avuga ko azaza nimwishyura amafaranga yishyuye ubukode. Nabashije kwishyura 15.000 kuri 20.000 yari yansabye, ariko yanga gutaha, kandi sinshobora kubaho ntamufite."
Perezida w'urukiko, Magistrate Abiodun Obademi, yabasabye kongera gusubiza amaso inyuma no gusuzuma icyemezo cyabo ku bw'abana babo ndetse n'amahoro mu muryango, ndetse yimuriye iburanisha ku ya 28 Mutarama 2025.
Umucamanza nta kintu yigeze avuga ku mubano w'uyu mugore na sebukwe, ndetse nta n'umwanzuro yatangaje agendeye kuri ibi, ahubwo yahisemo kongera guha amahirwe urukundo rw'aba bombi, kugira ngo abana batabihomberamo, nyamara ariko urukiko ruzasubukurwa mu gihe aba bombi bananiwe kwiyunga.
TANGA IGITECYEREZO