Kigali

NKORE IKI: Kwiyumvisha ko umugabo wanjye yantaye mbere y'Ubunani birangora

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/01/2025 10:34
0


Umugore w’imyaka 47 y’amavuko yagaragaje intimba yatewe n’umugabo we w’imyaka 49, wamusize mu buryo butunguranye, iminsi itatu mbere y’Umunsi Mukuru w’Ubunani, nyuma y’imyaka 20 babana nk’umugabo n’umugore.



Nk’uko uyu mugore abivuga, umugabo we yamutaye igihe yari yagiye guhaha ibiryo byo gutegura Noheli. Ageze mu rugo, yasanze umugabo we yagiye, agenda ajyanye imyambaro ye yose. Nyuma yaje kumenya ko hari undi mugore bagiye mu rukundo bahuriye kuri murandasi nkuko tubikesha The Sun.

Uyu muryango wari ufite abana babiri b’ingimbi, kandi uyu mugore avuga ko nubwo ubuzima bwabo bw’urugo bwari bumeze neza, guhera mu mpeshyi ya 2023 umugabo we yatangiye kwitwara mu buryo budasanzwe, atangira kumwitarura no kumwihunza mu buriri.

Ubwo uyu mugabo yasubiraga mu rugo mu mpera za 2024, yahamije ko atagishaka kubana nawe, ndetse yaka gatanya. Umugore ati: "Nasigaye mu gahinda kenshi, cyane cyane igihe nabonaga ibintu bimunyibutsa nko guhaha n'ibindi."

Impuguke mu bijyanye n’imibanire, Sally Land, yagiriye uyu mugore inama yo kugana abajyanama b’inzobere kugira ngo bamufashe gukira ibikomere byo kumutima yatewe n’uwahoze ari umugabo we. 

Yongeyeho ko kwita ku byo akunda, nko gutegura ibiruhuko cyangwa guhura n’inshuti, bishobora kumufasha no gutuma umutima we utekana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND