Tariki ya 24 Mutarama 2025, muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Yohani wa Laterano, ibihumbi by'abanyamakuru baturutse ku isi hose, bitabiriye Igitambo cya Misa yo guhimbaza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Faransisiko Salezi, umurinzi w'Abanyamakuru.
Guhera mu gitondo cy'uyu munsi, umutekano wari wakajijwe mu mpande zose z'iyi Kiliziya mu kwitegura kwakira aba banyamakuru. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye igihugu muri ibi birori byo kwizihiza Yubile y’itangazamakuru n’itumanaho ku isi, barimo Padiri Fidele Mutabazi n’abandi banyamakuru babiri.
Inkuru dukesha Catholic News Agency (CAN) ivuga ko, ku Isaha ya Saa Saba n'Igice ari bwo abanyamakuru bahawe ikaze bagahabwa n'ibibaranga bibemerera kwitabira iki gikorwa.
Nyuma bakomereje muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Yohani wa Laterano, ari yo ifite icyicaro cya Papa nk'umwepiskopi wa Roma. Aha abanyamakuru bahakoreye ibikorwa byo: Kwigorora n'Imana mu isakaramentu ry'imbabazi na Misa ya Mutagatifu Faransisiko Salezi ari na we mubyeyi w’abanyamakuru.
Mu ijambo rye, Papa Fransisiko, yashishikarije abanyamakuru kubaka ubumwe ku isi binyuze mu gutangaza inkuru z’ibyiza n'ibyiringiro, yagize ati: “ Isi ikeneye itumanaho ridasibanganya ibitekerezo n’ibimenyetso, ahubwo rishobora gutanga impamvu z'icyizere".
Ati: "Ndabashishikariza kuvumbura no kumenyekanisha inkuru nyinshi zibyiza byihishe, mwigana abashakashatsi babaye indashyikirwa batatinyaga gushungura umucanga bashaka akantu gato. Ni byiza gushakisha imbuto nk'izo z'ibyiringiro no kuzimenyekanisha. ”
Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru n’itumanaho buri mwaka ku ya 24 Mutarama, ndetse n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko de Sales, umutagatifu w’abanyamakuru n’abanditsi.
Uretse abanyamakuru batumiwe nta wundi muntu wemerewe kwitabira iyi gahunda. Abanyamakuru benshi bitabiriye iyi gahunda n'ubwo aho yabereye hari urugendo rurerure ugereranyije n'aho bamwe bacumbitse kandi nta buryo bwihariye bwashyizweho bwo kubafasha kuhagera.
TANGA IGITECYEREZO