Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Davido, yeretswe urukundo rukomeye ubwo yar ari i Paris mu Bufaransa mu birori bikomeye bizwi nka 'Paris Fashion Week 2025'.
Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yakoze ku mitima y'abafana be ubwo yigaragarizaga muri Paris Fashion Week 2025.
Paris Fashion Week 2025 yabereye mu mujyi wa Paris uzwiho ubuhanzi n'imideri. Davido yagaragaye mu buryo butangaje, bituma abafana be mu Bufaransa basakuza mu byishimo bitagira ingano.
Yambaye imyenda yihariye yakozwe n'umushushanyi w'imideri ukomeye wo muri Amerika witwa Mike Amiri, Davido yinjiriye mu birori agaragaza ubwiza n'icyizere kitagira ingano. Yakoranaga n'abandi bahanzi bakomeye nka Omah Lay na Victony n'abandi.
Umwanya w'ibitangaza wabaye ubwo imbaga nini y'abantu bo mu Bufaransa batangiraga gusubiramo izina rya Davido n'ibyishimo ubwo bamubonaga muri ibi birori.
Davido yagaragaje ubuhanga n'ubwitonzi muri iki gitaramo, yegereye abafana b'Abafaransa n'abandi bari aho bafata amafoto. Abenshi muri bo bagerageje kwiyegereza uyu muhanzi bamusaba amafoto yo mu bwoko bwa Selfie.
Aya mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abafana be bahishuye ibyishimo byabo mu bisubizo byavuzwe mu gice cyo gutanga ibitekerezo, dore ko bamwe na bamwe bamugereranyaga na Wizkid bavuga ko Wizkid atazi mu Bufaransa n'ibindi.
Davido yeretswe urukundo rukomeye muri Paris Fashion Week
TANGA IGITECYEREZO