Inkongi nshya yihuta cyane yibasiye agace ka Los Angeles mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ituma abantu ibihumbi icumi bimurwa byihuse mu gace ka Castaic Lake, ahari imisozi ikikije amazu y'abaturage n’amashuri.
Uyu muriro uzwi ku izina rya Hughes Fire watangiriye mu birometero 72 uvuye mu mujyi wa Los Angeles, mu masaha make gusa wari umaze kwibasira hegitari zisaga 4,000. Nta nyubako cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi byangiritse, kandi abayobozi batangaje ko bafite icyizere cyo kuwurwanya bakawuhashya.
Ibibazo by’umuyaga uri hagati ya kilometero 32-48 ku isaha hamwe n’ibimera byumye cyane bikomeje gutuma umuriro wihuta ndetse unakwirakwira vuba, ariko ubushobozi bwo gukoresha indege, amazi ndetse n’ubundi buryo byatanze umusaruro ukomeye.
Kugeza ku wa Kane mu gitondo, uyu muriro wari ugeze ku kigero cya 14% cyo kugenzurwa, nk’uko byatangajwe na Cal Fire, ikigo cya Leta ya California gishinzwe kurwanya umuriro.
Umuyobozi ushinzwe kurwaya inkongi y’umuriro mu Karere ka Los Angeles, Anthony Marrone, yagize ati: "Turimo kugerageza kugabanya ingaruka, kandi dufite icyizere cyo guhangana n’uyu muriro." nk'uko tubikesha BBC.
Mu gace ka Castaic kari hafi yahibasiwe n’umuriro, abahatuye 31,000 bahawe itegeko ryo kwimuka, naho abandi 23,000 bahabwa impuruza yo kuba biteguye kwimuka.
Mu gihe ibihe by’imvura biteganyijwe mu mpera z’icyumweru bishobora kugabanya ibyago by’umuriro, hakaba hateganyijwe n’ingaruka mbi nk’inkangu n’imyuzure ku butaka bwahiye kubera ntabimera bihagije byo gufata amazi n’ubutaka.
Guverineri Gavin Newsom akaba yashyize umukono ku itegeko ryo gutanga inkunga yo gukumira izo ngaruka.
Los Angele yibasiwe n'inkongi nshya y'umuriro
TANGA IGITECYEREZO