Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko yifuza kuzakina na APR FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwali kuko ashaka gukora ibikomeye cyane.
Mu gihe u Rwanda rwiteguye kwizihiza Umunsi w’Intwari, amashyirahamwe atandukanye yateguye imikino igamije kuzirikana no guha agaciro intwari z’igihugu.
Kuwa Mbere w'icyumweru gitaha tariki ya 28 Mutarama 2025 mu mupira w'amaguru nibwo hategerejwe iyi mikino aho Rayon Sports izakina na Police FC naho APR FC yo ikazakina na AS Kigali.
Mbere y'uko iyi mikino ikinwa, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko biteguye gutsinda Police FC. Yagize ati: "Turahera kuri Police turateganya ko muri gahunda dufite n'ibyo dutegura turateganya ko tugomba kuyitsinda ariko nayo ni ikipe ntabwo njya ngenda ngo njyewe ku 100/% ariko twebwe mu myiteguro turimo gukora turimo kwitegura nk'abazatsinda".
Yavuze ko bifuza kuzakina na APR FC dore ko ashaka kuzakora ibikomeye adashaka ibyoroshye. Ati: "Ni tuva kuri Police FC tuzakina na APR FC cyangwa AS Kigali,t urifuza APR FC ntabwo nanabitekerezaho cyane.
None urashaka gukora ibitoya cyangwa urashaka gukora ibinini?. Njyewe nshaka gukora ibikomeye ntabwo nshaka gukora ibyoroshye. Ndashaka APR FC uwo ni wo mutima wanjye ntabwo nkubeshya."
Ubwo Rayon Sports na APR FC zahuraga muri shampiyona byarangiye aya makipe yombi anganyije 0-0. Kwinjira kuri iyi mikino ni 2,000 Frw ahasanzwe, 5,000 Frw ahatwikiriye ndetse na 20,000 Frw muri VIP.
Kugura itike ni ugukanda *939*3*1# cyangwa ukanyura ku rubuga rwa Palmakash.
TANGA IGITECYEREZO