Kigali

Ni iki cyateye inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli yo mu misozi miremire muri Turukiya?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/01/2025 20:13
0


Bamwe mu barokotse inkongi y'umuriro muri Turukiya bavuga ko "nta byuma by’amajwi biburira byumvikanye", naho inzobere zivuga yuko "mu gihe uburyo bwo kurinda inkongi bwarikuba bukora neza, umubare w’abapfuye ntiwari kugera kuri uru rwego".



Inkongi yibasiye Grand Kartal Hotel, mu misozi miremire ya Kartalkaya, ku wa Mbere mu masaha ya mu gitondo, yahitanye abantu nibura 76. Iyi ni yo mpanuka ikomeye cyane mu mateka ya Turukiya muri ubu bwoko bw’ibiza.

Hoteli y’amagorofa 12 iri mu gace gakundwa na ba mukerarugendo aho yakira ibihumbi by’abashyitsi buri mwaka. Ibi byateye Abanyaturukiya kwibaza ukuntu ibi byabaye mu gihe cy’ibiruhuko by’amashuri nk'uko tubikesha BBC.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko "inkongi yatangiriye ku isaha ya saa 03:27 (00:27 GMT) ahari resitora ku igorofa rya kane. Abashinzwe kuzimya inkongi bageze aho nyuma y’iminota 45". Gusa abashyitsi bavuga ko bari batangiye kumva impumuro y’umwotsi amasaha menshi mbere yuko umuriro ubashyikaho.


Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo Mehmet Nuri Ersoy yagize ati:"hoteli yari ifite icyemezo cy’ubushobozi bwo kurwanya inkongi", "Fire at ski resort hotel in turkey" . Nyamara, Meya wa Bolu, Tanju Ozcan, yavuze ko "nta raporo nziza y’ubushobozi hoteli yari ifite kuva mu mwaka wa 2007".


Hari kandi amakuru avuga y’uko uburyo bwo kuzimya inkongi mu nyubako bwari buke. Ibibazo bijyanye no kutubahiriza amategeko ahari byatumye abantu benshi bapfa kandi hagira abagerageza guhunga baciye mu madirishya abandi bifashisha imyenda mukurokoka iyo nkongi.Iperereza rirakomeje,Kamdi abantu ikenda,barimo nyiri hoteri,batawe muri yombi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND