Kigali

Yverry yasubiye muri Canada nyuma y’amezi icyenda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2025 14:56
0


Umuhanzi Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry yatangaje ko yamaze gusubira mu gihigu cya Canada, mu bikorwa bigamije kuhakorera ibikorwa bye by’umuziki.



Uyu mugabo yabwiye InyaRwanda ko iminsi itatu ishize ari muri kiriya gihugu, kandi ko atagenzwa no kugerageza gushaka kuhatura nk’uko byagiye bivugwa mu bihe bitandukanye, ahubwo “ni ibikorwa by’umuziki.” Ati “Ni byo namaze kugenda, ariko nagiye mu kazi bisanzwe.”

Yverry yaherukaga muri Canada mu 24 Mata 2024, ubwo yanahafatiraga amashusho y’indirimbo ye yise ‘Forever’. Icyo gihe yari yabifashijwemo na Innocent Gauchi The Priest wari umujyanama we, ariko baje gutandukana mu minsi ishize.

‘Forever’ yabaye indirimbo idasanzwe mu rugendo rwa Yverry, kuko yabaye imwe mu zo yabashije gukorera hanze y’igihugu. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Madebeats, ni mu gihe amashusho yakozwe akanatunganwa na Babou Daxx.

Imyaka ine ishize Yvery ari mu muziki, uyu muhanzi yaranzwe no gushyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu 2022 yakoze igitaramo cye bwite cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yigeze kubwira InyaRwanda ko ibyaranze urugendo rwe muri iriya myaka ishize ari byo byatumye atumirwa bwa mbere muri Canada.

Ati “Ni igitaramo ngiye kuhakorera ku nshuro yanjye ya mbere, kandi ntewe ishema no kuba abanyarwanda n’abandi bahatuye barahisemo ko njya kubataramira. Nditeguye rero mu buryo bwose kugirango nzatange ibyishimo.”

Yverry yaherukaga gusohora indirimbo 'Over' imaze amezi atatu igiye hanze, anafite indirimbo yise 'Njyenyine' yakoranye na Butera Knowless.

Ni indirimbo zabanjirijwe na 'Inshuti yanjye' yahimbiye umugore we, 'Ibyisi' ihimbaza Imana yakoranye na Serugo Jacque, 'Ibara', 'Uragiye' n'izindi.

Canada yagezemo ku nshuro ya Kabiri, iri mu bihugu biherereye mu Majyaruguru ya Amerika. Ni igihugu gituwe n’abantu bo ku migabane itandukanye, ku buryo imibare igaragaza ko gituwe na Roho Miliyoni 40. Umujyi Mukuru wa Canada ni Ottawa, ariko bafite indi mijyi izwi nka Montreal ndetse na Vancouver.

Imibare igaragaza ko umuntu umwe ku banya-Canada bane yagiye muri iki gihugu nk’umwimukira, umubare munini mu bihugu bigize ihuriro y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7). Nko mu 2021, iki gihugu cyakiriye impunzi 20,428.

Yverry si we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda wataramiye muri Canada gusa, kuko abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Kenny Sol, Christopher, Nel Ngabo, Meddy, Israel Mbonyi n’abandi barahataramiye.  

Yverry yatangaje ko ari kubarizwa muri Canada ku nshuro ye ya Kabiri 

Amezi icyenda yari ashize Yverry avuye muri Canada, aho yaririmbye cyane cyane mu birori n’ubukwe


Yverry aherutse gutandukana na Gauchi wari umujyanama we mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘’FOREVER’ YVERRY YAKOREYE MURI CANADA


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY MBERE Y'UKO AJYA MURI CANDA KU NSHURO YA MBERE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND