AC Milan, imwe mu makipe akomeye yo mu Butaliyani yemeje ko yamaze kugirana amasezerano na Manchester City yo gusinyisha kapiteni wayo, Kyle Walker, nk'intizanyo kugeza ku musozo w'umwaka w'imikino.
Aya masezerano y’intizanyo arimo amahirwe yo
kugura uyu mukinnyi mu mpeshyi, igihe amasezerano azaba arangiye.
Walker umaze gukinira Manchester City
imikino 316 kuva yagera muri iyi kipe mu 2017 avuye muri Tottenham, azabanza
gukora isuzuma ry’ubuzima mbere yo kwinjira mu ikipe ya AC Milan.
Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande
rw’iburyo yaherukaga gukinira Manchester City ku wa 4 Mutarama mu mukino
batsinze West Ham. Nyuma y’uwo mukino, yatangarije Pep Guardiola ko ashaka amahirwe
yo gukina hanze y’u Bwongereza.
Nubwo hari amakipe yo muri Saudi Arabia
yamwifuzaga, Walker yahisemo shampiyona y’Ubutaliyani. Impamvu z’uyu mwanzuro
zirimo kuguma mu ruhando rw’amarushanwa akomeye i Burayi no gukomeza
guhanganira ibigwi mu mupira w’amaguru w’abanyamwuga.
Walker amaze kugira uruhare rukomeye
mubikombe bitandukanye Manchester City yatwaye. Yari mu ikipe yatwaye ibikombe
bitandatu bya Premier League kuva Guardiola atangiye kuyitoza.
Kayle Walker kujya muri AC Milan yahise
afungira amayira Marcus Rashford nawe wifuzwaga n’iyi kipe kuko amategeko yo
muri Serie A yemerera amakipe yo mu Butaliyani gusinyisha umukinnyi umwe gusa
ukomoka mu Bwongereza muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha.
Ku rundi ruhande, Manchester City ikomeje
kwiyubaka. Mu isoko ryo muri Mutarama, bamaze kugura abakinnyi batatu barimo
Omar Marmoush wavuye muri Frankfurt ku ma-pound miliyoni 59, Vitor Reis wavuye
muri Palmeiras ku ma-pound miliyoni 30, na Abdukodir Khusanov wavuye muri Lens
ku ma-pound miliyoni 33.6.
Walker ajyanye intego yo gukomeza gusigasira
izina rye nk’umwe mu bakinnyi b’inyuma bafite ubunararibonye i Burayi. Abafana
ba AC Milan bategerezanyije amatsiko kureba icyo azabagezaho muri iki gihe
cy’intizanyo.
Kyle Walker agiye kujya muri AC Milan
Gahunda za Marcus Rashford zo kujya muri AC Milan zahagaritswe n'uko Kayle Walker yamutanzemo
TANGA IGITECYEREZO