P-Diddy yatanze ikirego asaba kwishyurwa Miliyoni 50 z'amadorari kubera ashinja Courtney Burgess, umwunganizi we Ariel Mitchell na NewsNation kumuharabika.
Umunyamerika Sean Diddy Combs yatanze ikirego mu rukiko asaba indishyi za miliyoni 50 z'amadorari, avuga ko Courtney Burgess, umwunganizi we Ariel Mitchell, na NewsNation bashyizeho ibinyoma ku buryo buzwi neza kandi bigamije inyungu mu buryo bw'amafaranga.
Courtney Burgess yari yagaragaye muri gahunda ya Banfield ya NewsNation mu Ugushyingo 2024, aho yavuze ko yabonye amashusho atari make y’ibikorwa by’ubusambanyi byakozwe na Diddy, birimo kandi abana batatangajwe amazina.
Yatanze ubuhamya imbere y'ubushinjacyaha bwa Combs mu karere k'amajuepfo ya New York mu Ugushyingo 2024. Diddy arashaka ko abagize uruhare muri ibi bibazo bibagaruka mu buryo bw'ubukungu.
Umwunganizi wa Diddy, Erica Wolff, yatangaje itangazo rikurikira ku kinyamakuru XXL: “Sean ‘Diddy’ Combs yafashe umwanzuro wo guhagarara ku makuru y’ibinyoma no kurengera uburenganzira bwe.
Aba batatu baregwa bakoze ibi ku bushake, bazi ko batavuga ukuri, kandi binjiza ibinyoma mu buryo bwo kugira inyungu ku giti cyabo. Ibi byangije izina rya Diddy mu buryo bukomeye ndetse binangiza umutekano w’ubutabera mu rubanza rwabereye muri Amerika.
Uru rubanza rugamije kwerekana ko ibi binyoma bigamije kubangamira uburenganzira bwa Combs bwo kubona urubanza rwubahiriza amategeko, ntago bizakomeza kwihanganirwa".
Iyi nkuru ikomeje gufata indi ntera mu itangazamakuru, aho bamwe batangira kuganira ku ngaruka z’ibi byaha ku buzima bw'umuhanzi no ku bandi bahanzi muri rusange.
P-Diddy yareze abo avuga ko bamusebereje izina
TANGA IGITECYEREZO