Kigali

Perezida Trump yifurije umugore we isabukuru y'imyaka 20 bamaranye - Urugendo rw’urukundo rwabo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:23/01/2025 17:48
0


Perezida Donald Trump yifurije Madamu we Melania Trump isabukuru nziza y’imyaka 20 bamaze bashyingiranywe, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X.



Tariki ya 22 Mutarama 2025, Perezida Donald Trump na Madamu we Melania Trump bizihije isabukuru y’imyaka 20 bamaze bashyingiranwe, Perezida Trump yifurije umugore we isabukuru nziza abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Trump yanditse ati: "Isabukuru nziza yimyaka 20 kuri Melania!" anashyiraho ifoto, yafashwe ku munsi w'ubukwe bwabo.

 


Urugendo rw'urukundo rwa Donald Trump na Melania Trump 

Muri Nzeri 1988, Melania Knauss, wari umunyamideli wo muri Siloveniya, yahuye na Donald Trump mu birori byo kwizihiza icyumweru cy’imideri (Fashion Week Party) byabereye New York. Trump, wari uru mu nzira yo gutandukana n’umugore we wa kabiri, Marla Maples, icyo gihe, yari kumwe n’undi mugore bari basohokanye. 

Mu kiganiro yagiranye na Bazaar ya Harper mu 2016, Melania yagize ati: "Yashakaga nimero yanjye, ariko yari kumwe n’undi mugore, birumvikana rero ko ntayo namuhaye."

Melania yaje guhamagaye Donald nyuma yiminsi mike, ariko nta kindi cyari cyiri hagati yabo kuko Trump yari ataratandukana n'umugore we byeruye. Akimara gutandukana na Maples byeruye, Trump yatangiye gukundana na Melania.

Mu ntangiriro za 2000, ubwo Trump yiyamamazaga ku nshuro ya mbere nk'umukandida w'ishyaka rya Reform Party. Nyuma, Trump yaje gusubirana na Melania muri Gashyantare 2000. 

Nyuma yo gukundana mu gihe cy’imyaka ine, Donald Trump yatunguje Melania icyifuzo cyo gushyingirwa, mu gihe bari basohokeye muri Met Gala mu mwaka wa 2004, maze Melania arabyemera.

Melania yabwiye ikinyamakuru New York Post ati: "Byarantunguye cyane." Ku ya 22 Mutarama 2005, Trump na Melania bakoze ubukwe mu birori byiza byabereye i Palm Springs, muri Floride, hamwe n’ibirori byo kwiyakira byabereye mu isambu ya Mar-a-Lago. 

Muri Werurwe 2006, Donald na Melania bibarutse umwana wabo w'ikinege, Barron. Mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2016, Melania yagaragaye kenshi iruhande rw’umugabo we Trump, amushyigikiye mu bikorwa byose yagiye agaragaramo byo kwiyamamaza. 

Icyakora, ntabwo yahise yimukiyra muri White House, umugabo we akimara kuba umukuru w’igihugu, Melania na Barron bagumye i New York kugeza ubwo umwaka w'amashuri warangiraga muri Kamena 2017.

Melania yakomeje gushyigikira umugabo we, ndetse anamuhora iruhande,  mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa perezida wa 2024 ndetse no mu gihe cy’amatora, yakomeje kumuba hafi, ndetse Melania yanavuze  ku ihungabana yagize nyuma y’igitero cyo kwica umugabo we cyabaye muri Nzeri umwaka ushize.

 Perezida Donard Trump yashimiye byimazeyo, umugore we ku kuba yaragiye amushyigikira mu rugendo rwe muri Politike ndetse anavuga ko Melania ari umubyeyi mwiza. 

Amafoto y'ubukwe bwa Donald Trump n'umugore we Melania Trump bizihije isabukuru y'imyaka 20 bashyingiranwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND