Ubushakashatsi bushya bw'Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Ibarurishamire cyo mu Budage, bwagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2025, ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga rya murandasi mu Rwanda buzagira agaciro ka miliyoni zirenga 373 z'Amadolari.
Ubu bushakashatsi
bwagaragaje ko hazabaho izamuka risatira 26% hagati ya 2025-2029 ndetse
bukazagira agaciro gakabakaba miliyoni 937 z’Amadorari muri iyo myaka.
Mu busanzwe abiyambaza
ubu bucuruzi bagaragaza ko buborohereza kubona ibyo bakeneye bitabasabye gukora
ingendo. Ni mu gihe kandi abakoresha imbuga zo kuri murandasi zihuza abaguzi
n’abacuruzi bemeza ko ikoranabuhanga muri uru rwego ryatumye imitangire ya
serivisi yihuta.
Ikigo cy’ubushakashatsi
mu ibarurishamire cyo mu Budage, STATISTA cyerekana ko mu Rwanda, ubucuruzi
bwifashishije murandasi muri uyu mwaka wa 2025, buzagira agaciro ka miliyoni
373.70 z'Amadorali, naho hagati ya 2025-2029 bukazagira izamuka rya 25.83%.
Mu myaka 5 iri imbere
kandi, abagera kuri miliyoni 1 bazaba bitabira isoko ryo kuri murandasi. Ni mu
gihe iki cyegeranyo kinagaragaza ko bitarenze 2029, agaciro k’iri soko ryo kuri
murandasi kazagera kuri miliyoni 936.80 z’Amadorari.
Mu bijyanye na
'E-commerce,' u Rwanda narwo rwatangiye gusarura kuri iri soko nubwo bizarufata
igihe kuko ni urugendo rw'iterambere ruhoraho kandi ubu bucuruzi bwifashisha
murandasi, buzaba kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi bwa muntu.
Ibi bitangajwe mu gihe mu
gihembwe cya 3 cya 2024, icyiciro cy’ikoranabuhanga n'itumanaho cyiyongereyeho
19% ku musaruro mbumbe w’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO