Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky wamenyekanye kubera gutukana no kuvuga amagambo y'urukozasoni kuri izo mbuga bikanatuma atabwa muri yombi n'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], yakiriye agakiza abatizwa mu mazi menshi.
Jacky yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church, biba
ikimenyetso cy’uko yemeye Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.
Yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’itorero rya
Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest
Nyirindekwe.
Ateye iyi ntambwe ikomeye
nyuma y’igihe gito atawe muri yombi ku wa 5 Ukuboza 2024, aho yari akurikiranweho
gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni
hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho
yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Ni nyuma y'igihe cyari
gishize yihanangirizwa ahanini bitewe n'ibiganiro yagiye akorera ku miyoboro
inyuranye ya Youtube avuga ko amagambo y'urukozasoni, ibintu byagiye bituma
benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bidakwiriye. Yari afungiye
kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo; ndetse yarekuwe tariki 9 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro na Radio 10,
Dr. Murangira yavuze ko bahisemo kurekura Jacky kubera ko "Nta mpamvu
twasanze yo kumurikirana afunze. Kuko ibimenyetso by'ibyo yakoze birahari.” Yakomeje
avuga ko "No kumushyira hanze (kumurekura) hari ibyo twumvikanye. Agomba
kubahiriza."
Dr. Murangira yavuze ko
mu ibazwa, babonye ko Jacky "akeneye n'umuganga umufasha mu
by'imitekerereze. Ibyo nabyo rero twabyumvikanye hari ibyo azakora.”
“Ngirango ubutabera
bugamije no gufasha umuntu (burakenewe). Icyaha kigahanwa, ariko n'umuntu nawe
agasanwa, agasubira muri sosiyete, kuko ntawifuza ko umuntu yava muri sosiyete
kubera ibyaha."
Jacky yahanwe amaze igihe
kinini avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye ashyira hanze
amafoto yambaye ubusa buri buri, mu 2023. Nyuma yagiye yumvikana mu biganiro
avuga amagambo y’urukozasoni.
Uyu mukobwa yavuzwe cyane
ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa impeta, nyuma
akaza kugaruka yandagaza umugabo witwa Stivo bivugwa ko yari yayimwambitse,
amuvugaho amagambo akomeye yerekeye amabanga yo mu gitanda.
TANGA IGITECYEREZO