Kigali

Polisi yafashe abantu umunani bakurikiranyweho kwiba moto no kuzihindurira plaque

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/01/2025 10:39
0


Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, abantu umunani (8) bafashwe mu bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu, bacyekwaho kwiba moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (plaque).



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko moto bafatanywe ziri mu zisaga 136 zose hamwe zafashwe zarahinduriwe nimero iranga ikinyabiziga, zambikwa iyindi idahura na nimero ya shasi.

Yagize ati “Tumaze iminsi tugaragaza ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye birimo ibyahinduriwe imibare cyangwa inyuguti bigize plaque, ibyambaye izitari izabyo zavuye ku bindi binyabiziga ndetse n’ibyibwe nabyo bikambikwa nimero idahuye n’iyabyo ya mbere. Byagaragaye ko moto 136 zose zafashwe zambaye plaque zitari izazo zirimo 16 zari zaribwe.”

ACP Rutikanga yavuze ko ari abiba ibinyabiziga bya moto bagahindura plaque n’abazihindura bagamije guhishira ibindi byaha bose bahagurukiwe.

Ati “Uretse abiba moto bagahindura plaque barimo aba 8 bazifatanywe, hari n’ababa bashaka ko ibinyabiziga byabo bitamenyekana cyangwa nabo ubwabo ntibamenyekane bitewe n’uko baba bafite amande menshi kugira ngo batazafatwa, n’abo usanga bishora mu byaha birimo ubujura nko gushikuza amasakoshi, telefone n’ibindi ugasanga plaque ishakishwa ntibashe kuboneka iyo batanzweho amakuru. Bamwe bamaze gufatwa kandi na bagenzi babo bakomeje gushakishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashishikarije ababuze moto kugana Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo barebe niba zitari mu zafashwe.

Ati “Birashoboka ko hari benshi bibwe cyangwa batazi aho ibinyabiziga byabo biherereye bagaterera iyo bakicecekera. Nibatugane ku cyicaro cy’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima cyangwa mu Gatsata aho ziparitse, barebe niba moto zabo zitari muzo twafashe kuko biratangaza iyo duhamagaye abantu ntibaboneke ibinyabiziga byabo bikarinda bitezwa cyamunara bitewe n’uko ba nyirabyo bataraboneka.”

Hatangimana Venant ni umwe mu babonye moto ye yari yarabuze umwaka ushize nyuma y’ukwezi kumwe n’igice gusa ayiguze. N’akanyamuneza kenshi yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaramuhamagaye nyuma yo gusanga moto ye iri mu zafashwe.

Yagize ati "Nibwe moto ku itariki 27 Gashyantare 2024, ubwo yari itwawe n’umwana wanjye w’imfura aza gutegwa n’ibisambo. Nari nyimaranye ukwezi n’iminsi 19 gusa, barayitwara n’ibyangombwa byayo n’indangamuntu bayihindurira plaque yari yambaye ariyo RH022X bayambika RF178G. 

Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuko kugira ngo menye amakuru barampamagaye bambaza niba narayitunze bagendeye kuri nimero ya Shasi. Uyu munsi irahari ndayibona ndashishikariza bagenzi banjye bibwe ibinyabiziga nabo kujya bihutira kubimenyekanisha.”

ACP Rutikanga yaboneyeho kuburira abihisha inyuma y’ubujura bwa moto bibwira ko guhindura plaque bizabahishira ko bibeshya kuko amayeri yose bahimba amenyekana bagatabwa muri yombi kandi ibikorwa nk’ibi byo kubafata bizakomeza umunsi ku munsi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND