Umuhanzikazi Joan Namugerwa uzwi ku izina rya Jowy Landa, yahakanye amakuru avuga ko agiye gusimbura Spice Diana muri Source Management.
Jowy Landa, wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Team No Sleep (TNS) yashimangiye ko igihe cye muri TNS kimaze kurangira, akaba ari kuganira ku buryo bushya azajya yitwaramo. Yagize ati: "Navuye muri TNS kubera ibibazo bya musaza wanjye. Nifuzaga kugabanya igihunga cyari kimaze narimfite.
Yakomeje avuga ko atasimbura uwo ariwe wese kuko Spice Diana ari muhanzi w'umunyabwenge kandi adashobora kumusimbura.
Umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Am Badder, Byadala, Twafuna n'izindi yavuze ko mu mezi make ari imbere azashyira ahagaragara itsinda rishya rizamufasha mu buyobozi bwa muzika ye, ndetse ashimangira ko ari inshuti magara n’umuyobozi Roger Lubega.
Yongeyeho kandi ko umubano we na Jeff Kiwa ukiri mwiza, n’ubwo atagikurikiza gahunda za TNS. Mu kiganiro, Jowy Landa yagarutse kandi ku mubano n’abandi bahanzikazi bakora umuziki, abasaba kutajya bakoresha ibiyobyabwenge mu bihe by’ibibazo.
Uyu muhanzi akomeje gukora uko ashoboye ngo azamure muzika ya Uganda, nk'umwe mu bahanzikazi bagaragaza iterambere muri iki gihugu.
Jowy Landa yavuze impamvu yavuye muri Team No Sleep
TANGA IGITECYEREZO