Kigali

Guinee yirukanye Ambasaderi wa Sierra Leone mu gihugu

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:18/01/2025 8:27
0


Bwana Alimamy Bangura, Ambasaderi wa Sierra Leone muri Guinee, yamenyeshejwe n’igihugu cya Guinee ko yirukanwe mu gihugu "persona non grata", bityo agomba guhita asohoka muri icyo gihugu.



Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Sierra Leone, yavuze ko Ambasaderi yari yahamagawe muri Freetown byihutirwa kugira ngo yisobanure.

Ni nyuma y'uko kuwa kabiri, abashinzwe umutekano bavuze ko basanze ibiyobyabwenge bya kokaine mu modoka ye, ndetse n'amadorari 2,000 mu buryo budasobanutse, bamuhamagaje rero kugira ngo atange ubusobanuro bw'aho byaturutse n'uko byageze mu modoka ye, ariko avuga ko icyemezo cyo kumwirukana mu gihugu kidakwiriye.

Nyuma y'uko ananiwe kwisobanura, byateye urujijo ndetse Guinee imushinja ko ashobora kuba afite uruhare runini mu icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, bityo yirukanwe mu gihugu. 

Iki kibazo cya kokaine gikomeje guteza impaka, gifitanye isano kandi na Alhaji Bah, umucuruzi ukomeye cyane ndetse akaba azwi cyane mu mujyi wa Freetown.

Leta yakomeje guhisha izina ry’umuntu wa kabiri ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo, ariko biravugwa ko uyu muntu ashobora kuba ari umucuruzi ukomeye, ndetse ko akora mu by’ubutaka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri Freetown, akaba kandi afite imikoranire ya hafi n'abanyapolitiki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND