Kigali

A Pass yagaye abahanzi bagendana n'itsinda rigari mu kwerekana ko bakomeye

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:17/01/2025 9:45
0


Umuhanzi A Pass wo muri Uganda, yakebuye abahanzi bagenzi bagendana n'itsinda rigari kugira ngo berekane ko bakomeye.



Umuhanzi Alexander Bagonza uzwi ku izina rya A Pass, yashyize ahagaragara ibitekerezo bye ku bijyanye n’abahanzi basanzwe bakunda kugendana n’amatsinda manini y’abantu. 

A Pass yavuze ko ibyo abahanzi bakora bigaragaza intege nke, aho avuga ko atari ngombwa kugira abantu benshi mugendana nk'umuhanzi, umuntu kugira ngo yerekane imbaraga cyangwa ubushobozi bwe.

A Pass yagize ati: "Kuba umuntu ashaka kugaragaza imbaraga ze, ntibisaba ko agenda n’abantu benshi. Abantu benshi ntacyo bongera ku muntu, ahubwo bagaragaza ko umuntu afite intege nke". 

Akomeza avuga ko abantu bakomeye batagomba kugenda n'amatsinda manini, ashyiramo abakinnyi nka Mike Tyson na Floyd Mayweather nk'urugero rw’abahamya ko kubaho mu bwisanzure no kudakenera abantu benshi.

A Pass uzwi muri "Gamululu" yakomeje avuga ko abahanzi bakora ibi bagomba guhindura imyumvire bagaharanira kuba abayobozi mu muziki, atari mu kugendana n’abantu benshi. 

Yagize ati: "Niba umuhanzi agendana n'abantu 20, 30 cyangwa 40, kugira ngo abantu bamumenye, uriya muntu ni umunyantege nke. Ukwiye kugenda wenyine cyangwa n’abantu bake, aho niho abantu bagaragaza imbaraga zabo".

Akomeza avuga ko abahanzi bakagombye gushyira imbaraga mu gukora umuziki mwiza kuko ariyo ikomeza kubashyigikira. A Pass yashishikarije abahanzi kwirinda ibindi bikorwa bishobora kubangamira izina ryabo cyangwa gutuma badacika intege mu bakunzi babo kuko bashobora kureba ibyo bakora nk'ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bakirinda kuza ku bitaramo byabo.

Uyu muhanzi yagarutse ku buryo abahanzi bashobora kwitwararika, bakirinda kugenda bafatanyije n’abantu benshi, ahubwo bagashaka gukorera ibintu bifite agaciro no guhangana ku rwego rwa muzika, bakirinda kuzana amakimbirane.

A Pass yagiriye inama abahanzi bagenzi be yo kutagendana n'itsinda rigari kuko bishobora gutuma batakaza abafana, ndetse bikaba bisa nk'iterabwoba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND