Inzu izwi cyane yagaragaye muri filime Home Alone yamaze kugurishwa ku giciro kidasanzwe cya Miliyoni 5.5 z’Amadolari, hejuru y’igiciro cyari cyatangajwe nyuma yo kumara amezi ku isoko.
Iyi nzu yo mu gace ka Winnetka, Illinois yari yashyizwe ku isoko muri Gicurasi 2024 ku gaciro ka Miliyoni 5.25 z’amadolari. Ariko, bigaragara ko ba nyirayo bashya bifuzaga kubona igice cy’amateka y’iyi filime ya Noheli cyane, bituma bakoresha amafaranga menshi kurusha uko byari biteganyijwe kugira ngo bayibone.
Tim na Trisha Johnson babonye inyungu ikomeye kuri iyi nzu, kuko bayiguze Miliyoni 1.585 z’Amadolari mu 2012.
Iyi nzu iracyari nini cyane, ikaba ifite ibyumba 5 byo kuraramo, ubwiherero 6, icyumba kigezweho cyo kureberamo filime ndetse n’ikibuga cyo gukiniramo siporo imbere mu nzu.
TANGA IGITECYEREZO