Umugabo witwa George Kalaba yashyinguwe uyu munsi tariki 17 Mutarama 2025, nyuma yo kumara imyaka ibiri umurambo we uhishwe munsi y'igitanda cye n'umugore we, biravugwa ko ari we n'abana be bamwivuganye.
Tariki ya 15 Mutarama 2025, abo muri Zambia batunguwe no kumenya inkuru ibabaje, ko umurambo w'umugabo wari umaze igihe kirekire abuze, wabonywe munsi y'iitanda cye cyo mu rugo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Zambia Monitor, ivuga ko umugore we yari yaravuze ko Kalaba yapfuye imyaka ibiri ishize, ariko ko umurambo we wabuze. Nyamara umurambo wabonetse umaze igihe kinini mu cyumba cyabo, yari amagufa gusa (skeleton).
Umugore we, nyuma y'uko abaturage bamuvumbuye yatangaje ko yakoreshaga umurambo w’umugabo we mu mihango yo guterekera no kuraguza, akaba rero yawukoreshaga mu bikorwa bye bya buri munsi.
Uyu mugore, usanzwe ari umupfumu uzwi, yatangaje ko yakoreshaga umurambo w'umugabo we mu gusengera abantu bashaka ibitangaza birimo ubukire.
Nyuma y’uko amakuru ageze ku nzego z’umutekano, uyu mugore n’abana be bafashwe barafungwa, bakaba bari muri gereza zitandukanye i Lusaka, aho iperereza rikomeje.
Uyu munsi, abantu benshi bateraniye mu muhango wo kumushyingura wabereye i Obama
TANGA IGITECYEREZO