Kigali

Perezida wa Muhazi United yashyize umucyo ku by'abakinnyi bigumuye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/01/2025 20:42
0


Perezida w'ikipe ya Muhazi United,Nkaka Mfizi yashyize umucyo ku bijyanye n'uko abakinnyi baba barigumuye kubera imishahara bababereyemo, anavuga impamvu bataratangira imyitozo itegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.



Hashize minsi bivugwa ko abakinnyi ba Muhazi United baba barigumuye bakabwira ubuyobozi ko batazigera bakina  imikino yo kwishyura ya shampiyona mu gihe batarahembwa amafaranga y'imishihara baberewemo.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Perezida wa Muhazi United yahakanye aya makuru avuga ko impamvu abakinnyi batarasubukura imyitozo aribo nk'abayobozi babihisemo bitewe nuko bazi ko hari ibyo batari babaha ndetse anavuga ko hari ibindi bisabwa batari babona.

Yagize ati " Icya mbere cyo ntabwo abakinnyi bigeze banga kuza mu myitozo ahubwo twebwe nk'abayobozi nitwe twanze kubahamagara kandi tuzi ko hari ibyo tubagomba tutari twabaha, ntabwo ikipe yigeze ihamagara umukinnyi ngo yange kuza".

Yasobanuye ko nta mukinnyi n'umwe babereyemo amafaranga ya 'recruitment' ndetse anavuga ko Abakinnyi bose babafitiye umushara w'ukwezi n'igice gusa 

Ati" Nta mukinnyi tubereyemo amafaranga twamuguze'recruitenent' ni amafaranga y'umushara y'ukwezi n'igice. Mu kwezi kwa 11 twabahembye igice ndetse n'ukwezi kwa 12 tutari twabaha kandi icyo si ikibazo baza bakanakina ahubwo twebwe turareba tukavuga ngo ibindi bizamo iyo ikipe igiye gukora imyitozo tutari twabonera ubushobozi".

Nkaka Mfizi yavuze ko kuba abakinnyi baberewemo umushara w'ukwezi n'igice bitaba ari ikibazo bitewe nuko hari n'amezi ane agera.

Ati" Ntabwo ari ikibazo cyo kuvuga ngo abakinnyi ntabwo bahawe imishahara kuko ntabwo bwaba ari ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda yaba ifite ukwezi n'igice itarahemba,twagiye tugira n'amezi atatu ndetse n'amezi ane yagiye ageramo kandi abakinnyi bagakora imyitozo. 

Twebwe twabaye twanze kubahamagara kugira ngo tuzabikore tubona ko ibintu bifite umurongo".

Yavuze ko kuri ubu bari gukorana n'abaterankunga kugira ngo ibi bibazo bikemuke ndetse bakaba banafitanye n'inama, ati" Turimo turakorana n'abaterankunga bakuru aribo uturere kugira ngo iki kibazo gikemuke,dufitanye inama na Komite Nyobozi y'Uterere twombi rero n'baza ko iyo nama ariyo iraba umurongo ibyo bintu byose".

Perezida wa Muhazi United yavuze ko Ingengo y'Imari uturere twageneye ikipe igihari ahubwo ari ukubera ko hari harabayeho ikibazo cy'uko yatinze gusohoka ndetse anavuga ko nibiramuka bikunze ibibazo bigakemuka abakinnyi bazasubukura imyitozo ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

Muhazi United isanzwe iterwa inkunga n'uturere twa Rwamagana na Kayonza,kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 13 mu mikino 15 imaze gukina.

Perezida wa Muhazi United yavuze ko impamvu abakinnyi batari basubukura imyitozo aribo babishatse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND