Amashusho ya Tiwa Savege nd'umuhungu we ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akomeje kuvugisha benshi.
Amakuru mashya y'amashusho agaragaza umuhanzi w’icyamamare Tiwa Savage ari kumwe n’umuhungu we, Jamil Balogun yishimira ibihe byiza ku kirwa cy’ibanga yatumye abenshi batanga ibitekerezo bitandukanye.
Muri aya mashusho aherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, Tiwa Savage yagaragaye ku kirwa kitamenyekanye ari kumwe n’umuhungu we Jamil w’imyaka 9. Iki kirwa ni ahantu hihariye, aho Tiwa agaragaza ko afite ubushobozi bwo kurihira ibihe byiza umwana we gusa.
Tiwa na Jamil basekeje kandi bishimye mu mashusho, bishimira ibikorwa bitandukanye birimo gukina boga, kwishimira fireworks, gufata amafunguro meza, kubyinana n’ibindi biryoshye.
Nyamara, nyuma y'aya mashusho, ibyifuzo by'abantu byari bitandukanye. Bamwe bashimiye Tiwa Savage kuba yereka umwana we ubuzima bwiza kandi bwagutse nk’umubyeyi umwe, ariko abandi bagiye babona imyambarire ya Tiwa nk’aho idakwiye.
Abantu bamwe bagaragaje ko imyambaro ya Tiwa ikabije, bavuga ko adakwiye kwambara gutyo mu maso y’umuhungu we w’umwana, bagatanga inama ko akwiye guhitamo imyambaro ikwiye kandi isukuye igihe ari kumwe na Jamil.
Tiwa Savege, w’imyaka 44, ntiyahise atanga igisubizo ku makuru akomeje kugibwaho impaka, gusa izindi mbuga nkoranyambaga zagaragaje ko ababyeyi bagomba gutekereza ku myitwarire n’imyambarire yabo imbere y’abana, cyane cyane mu gihe bari mu buzima bw’imyidagaduro.
Tiwa Savege na Jamil Balogun, umuhungu we bari kuryoherwa n'ibiruhuko
TANGA IGITECYEREZO