Kigali

Icyogajuru cya Elon Musk cyaturitse nyuma y’iminota 8 mu kirere

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/01/2025 11:57
0


Ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, icyogajuru cya SpaceX ya Elon Musk cyitwa Starship cyaturitse mu buryo butunguranye nyuma y’iminota 8 n’amasegonda 30 kimaze kuguruka, mu igerageza ryabereye mu kirere cyo mu majyepfo ya Texas. Gifite uburebure bwa metero 120, kikaba ari cyo kinini ku Isi mu mateka y’ikoranabuhanga ry’ibyogajuru.



Iki cyogajuru cyoherejwe mu kirere kivuye i Boca Chica, aho cyageze ku burebure bwa kilometero 145 no ku muvuduko wa kilometero 21,315 ku isaha mbere y’uko gitakaza itumanaho. Nubwo igikoresho cya booster cyakoraga neza kandi cyagarutse gifatwa n’imashini ebyiri zifite amaboko manini, icyogajuru ubwacyo cyaturitse ku buryo butunguranye.

SpaceX yatangaje ko iki kibazo ari “isenyuka ritunguranye” maze ihita itangira iperereza ngo imenye icyabiteye. Iki cyogajuru cyari cyavuguruwe nyuma y’igerageza ryananiwe mu Gushyingo 2023, cyongerwamo ibikoresho bishya byagombaga kunoza imikorere yacyo mu ngendo zijya mu isanzure.

Iri gerageza ryari rigamije gufasha SpaceX kugerageza icyogajuru kizajya gitwara abantu mu isanzure, gikora ingendo zitandukanye kijya kinagaruka ku isi. Icyogajuru cya Starship cyitezweho kuba igikoresho gikomeye mu rugendo rw’igihe kirekire rugana ku mubumbe wa Mars. Elon Musk, umuyobozi wa SpaceX, yagaragaje icyizere cye ku rubuga rwa X agira ati: “Buri rugendo rwa Starship ni intambwe ijya kuri Mars.”

Nubwo ryari igerageza rifite intego nziza, guturika kw’iki cyogajuru kwateje impungenge ku bakozi ba SpaceX ndetse no ku baturage baje kureba iki gikorwa. Byanagize ingaruka ku mirongo y’indege zanyuraga muri ako gace ka Texas, kubera ibice by’icyogajuru byahanutse bigasubira ku isi.

Nubwo habayeho izi nzitizi, SpaceX ikomeje ibikorwa byo kunoza ikoranabuhanga, ikaba yizeye ko intambwe ku ntambwe izafasha kugera ku ntego y’urugendo rwa Mars no kunoza ingendo z’abantu mu isanzure.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND