Uruganda rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga, Apple, rwamaze gutangaza impinduka zikomeye mu mikoranire yarwo n’abafatanyabikorwa mu bijyanye no gukora camera za iPhone 18, izasohoka mu mwaka wa 2026 rubisikanishije bamukeba, Sony igasimbuzwa Samsung yabaye ku isi.
Umuhanga wo mu nganda witwa Jukanlosreve yatangaje ko Apple ishobora guhindura ikava kuri Sony ikajya kuri Samsung mu bijyanye no gutanga ibyuma bifata amashusho (image sensors) ku iPhone 18 iteganyijwe kujya hanze mu mwaka wa 2026. Ibi byahindura isura y'ibikoresho bya Apple, bigatanga amahirwe menshi ku bakoresha telefoni zayo.
Bivugwa ko Samsung iri gukora icyuma gifite ubushobozi buhanitse bwo gufata amashusho cya megapixels 500, gikoranye ikoranabuhanga rya three-layer stacked image sensor rifite PD-TR-Logic technology. Iri koranabuhanga rizongera umuvuduko wo gutunganya amashusho, gutanga amabara y’ukuri, no kwagura uburyo bwo gufata amashusho afite ingufu zinyuranye.
Ubwumvikane bushoboka hagati ya Apple na Samsung bushobora kuzamura ubushobozi bw’amashusho ya iPhone, bigaha abakoresha amahirwe yo gufata amafoto meza cyane abakoresha izi telephone. Ariko kandi bikanatanga inyungu kuri Samsung mu ruhando rw’inganda.
Umusesenguzi Ming-Chi Kuo, yatangaje ko impinduka muri iyi mikoranire hagati ya Apple na Samsung ishobora kuba mu mwaka wa 2026. Izi mpinduka zizagira ingaruka zikomeye mu ruganda rw’itumanaho, cyane cyane ku bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ryo gufata amashusho, ibintu biri gutera imbere cyane muri iyi minsi.
Apple mu nzira zo gukorana na Samsung ikareka gukorana na Sony
TANGA IGITECYEREZO